Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abashoramari bahatanira gutegura Miss Rwanda, babiri ni bo batsinze ikiciro cya mbere

Imirimo yo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda iherutse gushyirwa ku isoko, mu baguze ibitabo bose ndetse n’abasabye guhatana babiri ni bo babashije gukomeza. Kuri ubu aba bashoramari bombi batsinze ikiciro cya mbere cy’iri soko, bose bahanze amaso icyiciro gikurikiye.

Ku itariki 20 Kamena 2016 ni wo wari umunsi wa nyuma wo gutanga ibyangombwa ku ma kompanyi yashakaga gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, uwo munsi ni bwo abashoramari babiri aribo Rwanda Inspiration BackUp ndetse na General Logistic Services batanze ibyangombwa byabo gusa abari biyandikishije bakagura n’ibitabo bari bane.

Mu igenzura rya mbere ry’ibijyanye na technique abashoramari babiri bose batsindiye gukomeza mu cyiciro gikurikiye bose, amakuru agera ku Imirasire.com avuga ko aba bombi bamaze kwandikirwa bagahabwa amabaruwa abamenyesha ko batsindiye gukomereza mu cyiciro gikurikiyeho cy’ibijyanye n’igenzura ry’umutungo. Nyuma y’iki cyiciro hakazatangazwa uwegukanye iri soko.

Umwe mu bakozi ba RALC nk’ikigo gifite mu nshingano ibikorwa bya Miss Rwanda utashatse ko amazina ye ajya hanze yatangaje ko abahataniraga gutegura irushanwa rya Miss Rwanda bose batsinze icyiciro cya mbere aricyo cya technique, kuri ubu bakaba bagomba guhanga amaso icyiciro gikurikiye cya Financial (igenzura ry’umutungo).

Iki cyiciro cy’igenzura ry’umutungo kigomba gutangira gukorwa tariki 18 Nyakanga 2016, uko amakuru atugeraho yemeza ko nyuma y’iminsi mike cyane uvuye ku itariki 18 Nyakanga 2016 hazaba hamaze gukorwa iri genzura ndetse uzategura Miss Rwanda akaba aribwo yamenyekana. Amakuru agera ku imirasire.com agahamya ko bitarenze tariki 22 Nyakanga 2016 uzategura Miss Rwanda azaba yamenyekanye, agatangazwa ku mugaragaro.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X