Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abashyiraho amarushanwa ya ba nyampinga mu Rwanda baba babiha agaciro bikwiye?

Mu gihe abashyiraho ndetse n’abatoresha amarushanwa ya ba Nyampinga na ba Rudasumbwa haba ku rwego rw’igihugu ndetse no mu bigo bitandukanye baba bavuga ko bagamije gushyigikira ndetse no guteza umuco nyarwanda, bimaze kugaragara ko bamwe mu baba batowe baba ibisonga bya ba nyampinga cyangwa ba nyampinga nyuma bagaragaraho imico ihabanye n’ibyo umuco nyarwanda uteganya.

Aha ni ho benshi bakomeje kwibaza niba nk’uko abategura ndetse bakanashyira mu bikorwa ibyo gutoresha nyampinga baba babanje kubiha agaciro ngo bashishoze barebe neza niba uwo bagiye kugira nyampinga azubahiriza ibiba bigenderewe?

Aha abakurikiranira hafi ndetse bakanasesengura ibya ba nyampinga nab a rudasumbwa ba hano mu Rwanda bavuga ko ubundi byari bikwiye ko mbere y’uko Nyampinga atoranywa mu bandi habanje kurebwa ahahise he maze bakamenya niba ashobora kuzitwara neza no mu bihe bizaza.

Gusa bavuga ko ibyo bitajya bikorwa maze hagatorwa Nyampinga hagendewe ku marangamutima gusa cyangwa se kumva ngo umukobwa yagaragaje ubuhanga n’ubwiza kurusha abandi nyamara ahahise he hatakagombye kumwemerera kuba nyampinga ubahiga bose kuko imyitwarire ye ishobora kuzatesha agaciro icyo yakagombye kuba cyo nk’icyitegererezo ku bandi bari.

Ibi benshi bavivuga batanga urugero ku bakobwa bagiye baba ba Nyampinga hano mu Rwanda aho batanga urugero kuri Miss Bahati Grace watwaye inda ataranamburwa ikamba, Miss Sandra Teta wafashwe yakopeje umunyeshuri mugenzi we bikamuviramo kwirukanwa ndetse nyuma agatanga Cheque itazigamiye bikamuviramo no gufungwa, Miss Vanessa Uwase wigambye ko kuba yarasambanye ataciye inka amabere, by’agahebuzo hiyongeyeho amafoto y’umukobwa wabaye igisonga cya Miss UTB (RTUC) umaze iminsi ine (4) gusa agaragaza imyitwarire ye yo mu minsi ishize mbere y’uko atorwa.

JPEG - 28.8 kb
Miss Sandra Teta

Abasesenguzi bagendeye kuri ibi byose bigenda bigaragara kuri ba Nyampinga bamwe, bavuga ko mbere yo gutora abategura amarushanwa ya ba Nyampinga bakagombye kubiha agaciro, bakabanza bakereba ko uwo bagiye gutora atazavaho agatesha agaciro icyo bamutoreye bagamije ko azakora.

PNG - 680 kb
Miss Bahati Grace

Aha bavuga ko imyitwarire ya ba Nyampinga ikomeje kugaragara inatuma bamwe mu babyeyi badakundira abana babo batabira ayo marushanwa kuko baba babona iyo bamaze gutorwa bagaragaza ibikorwa bisebya indangagaciro z’umuci nyarwanda.

JPEG - 117.4 kb
Miss Vanessa Uwase

Ubusanzwe ku isi hose bizwi ko iyo umukobwa atorewe kuba Nyampinga ubaruta bose (Miss) aba ahagarariye abandi bose bo mu gihugu cye, umugabane, ikigo runaka abarizwamo cyangwa akarere nunaka ahagrarariye. Ibi bikaba bivuze ko aba ari we ndorerwamo y’abandi bakobwa agaragiye. Aha rero abasesenguzi bavuga ko iyo akoze ibintu bitari byiza biba bigaragaza ko n’abandi ahagarariye ari byo bakora.

JPEG - 126.3 kb
Igisonga cya mbere cya Miss UTB (RTUC) 2016

Aha rero igikomeje kwibazwaho cyane ni Ese abategura amarushanwa ya ba Nyampinga n’abatoresha mu Rwanda baha agaciro ibi bikorwa bakanamenya ko biri mu biha agaciro umuco w’igihugu n’abo abo banyampinga baba bagiye guhagararira?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X