Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abitabira Kigali Jazz Junction bagiye kuzataramirwa n’umwarimu wa muzika ku Nyundo

Mu gihe bimaze kumenyerwa ko igitaramo cya Jazz Junction gikunze kubera muri Kigali Serena Hotel abacyitabira baba bari buze kwihera ijisho abahanzi b’abahanga ndetse n’inzobere mu gucuranga kuri ubu iki gitaramo cyatumiwemo umwarimu wigisha muzika mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ndetse n’umuhanzi Hope Irakoze wo mu itsinda 3Hills.

JPEG - 48.2 kb
Ben Ngabo Kipeti umuhanzi akaba n’umwarimu wa muzika ku Nyundo

Ben Ngabo Kipeti , azwiho kuba ari umuhanzi w’inararibonye, akaba amaze imyaka irenga 25 aririmba by’umwuga, ndetse akaba ari umwarimu w’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.

Naho Hope Irakoze asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bahanzi baririmba ‘Live Music, kandi bivugwa ko ari umuhanzi w’umuhanga ndetse wabigaragaje yegukana irushanwa rya Tusker Project Fame Season 6. Uyu muhanzi kuri ubu abarizwa mu itsinda rya 3Hills.

Muri iki gitaramo, aba bahanzi bombi bazafatanya na Neptunez Band ari nayo isanzwe itegura ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction mu Rwanda.

Remmy Lubega, umuyobozi washinze iri tsinda rya Neptunez Band yavuze ko bifuje guhuza aba bahanzi bombi kugira ngo bashimishe Abanyarwanda mu miririmbire inogeye amatwi.

JPEG - 64.7 kb
Hope Irakoze

Biteganyijwe ko iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 5 Kanama 2016, muri Kigali Serena Hotel, aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10,000) mu myanya y’icyubahiro.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X