Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abategetsi batandukanye babajwe n’urupfu rwa Hafsa Mossi

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda na Ban Ki Moon, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ONU bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Hafsa Mossi wari umudepite w’u Burundi mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba, warasiwe ejo I Bujumbura.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye ONU, Ban Ki Moon yamaganye iyicwa rya Hafsa Mossi, mu itangazo yasohoye k’umugoroba w’ejo kuwa gatatu, Ban Ki Moon yihanganishije umuryango wa Afsa Mosso. Avuga ko ubwo bwicanyi nta kindi bubyara atari ugucanishamo abarundi, no guhungabanya ibihugu.

Ban Ki Moon avuga ari ngombwa ko hashyirwa ingufu mu gushaka ubwumvikane buciye mu biganiro kandi asaba impande zose kubishyiramwo umwete.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Depite Hafsa Mossi.

Uwo mutegarugori Hafsa Mossi yahoze akorera radio BBC mu rurimi rw’igiswahili, mbere y’uko atahuka agasubira mu Burundi nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2005.

Uyu kandi yabaye umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, azaba kuba umudepite ushinzwe akarere k’Afrika y’iburasirazuba (EAC), akaba yitabye Imana ari umudepite wo muri uwo muryango.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamaliza - 14/07/2016 saa 16:29

Yebabaa weee nkurunziza aho bikera arabamara atuze.mu burundi fdrl
Kanda hano umusubize

muvandimwe Freddy - 14/07/2016 saa 15:15

Hum!!!leta y'Uburundi!Agahotoro gusa!!!!!!muzumirwa sha!!! La mort est à tour de rôle.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X