Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

"Abategura amarushanwa apfobya umuziki nyarwanda bakagombye gufatirwa ibihano"- Pedro Someone

Nyuma y’uko abategura irushanwa ryo gutanga ibihembo ku bahanzi bahize abandi muri muzika nyarwanda (Salax Awards) bashyiriye ahagaragara urutonde rw’abazahatanira ibyo bihembo uyu mwaka wa 2016, bamwe mu bahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda bakanenga bimwe mu bikorwa n’abategura iyi Salax Awards, aho ibi byanakurikiwe n’uko bamwe mu bari bari ku rutonde basezeye ku bw’impamvu zitandukanye, umuhanzi Pedro Someone we yatangaje ko amarushanwa nk’aya atuma umuziki nyarwanda usuzugurwa bagakwiye gukurikiranwa mu butabera.

Pedro Someone avuga ko bibabaje kubona umuntu ashinga ikigo (Company) agamije inyungu ze bwite yarangiza akavuga ngo agamije guteza imbere umuziki nyarwanda ariko wareba ugasanga abo avuga ngo agamije guteza imbere ntacyo abagezaho.

Aha avuga ko niba abategura Salax Awards bavuga ko bagamije guteza umuziki nyarwanda imbere batari bakwiye kuvuga ngo icyo batanga ari ibikombe bitagira icyo byafasha umuhanzi mu bikorwa bye bya gihanzi. Akomeza avuga ko niba batanze igikombe cyakagombye guherekezwa n’ibikorwa.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com Pedro yavuze ko ubundi we yumvaga nibura Salax Awards nk’irushanwa rya 2 rikomyeye muri muzika nyarwanda ryari rigiye gushyira ingufu mu iterambere ry’abahanzi bongererwa ubushobozi ariko ngo niba ari ibikombe bitagira icyo byamara ni ugutesha agaciro ibyo umuhanzi yagezeho.
Uyu muhanzi kandi avuga ko imitegurirwe n’imikorere mu gutanga ibi bihembo iba idasobanutse aho ujya kumva ukumva ngo umuhanzi runaka ni we uri mu bazahatanira igihembo nyamara hirengagijwe ababa barakoze binazwi ko ari abahanga. Aha naho ngo asanga harimo icyimenyane kandi bituma umuziki nyarwanda usuzugurwa.

Pedro Someone ngo ashingiye ku byo abahanzi bagenzi be barimo Uncle Austin bagiye bavuga, ngo asanga amarushanwa yose agenda atuma umuziki nyarwanda usubira inyuma kandi wari ugeze aho bigaragara ko ushobora gutunga uwukora, abayategura bagakwiye gukurikiranwa mu nkiko.

Yagize ati: "Ubundi njye mbona iki ari cyo gihe cyo kwihesha agaciro nk’abahanzi bashaka gutera imbere ndetse banateganya ko umuziki nyarwanda ari wo ugomba kubatunga nk’abanyamwuga. Rero ni nayo mpamvu abantu bose bategura amarushanwa nk’ayo atuma umuziki nyarwanda usuzugurwa kandi uri muri bimwe biranga umuco w’igihugu bagakwiye gukurikiranwa mu nkiko kugirango ejo hazaza ha muzika nyarwanda hatazavaho hakangirika."

Pedro Someone atangaje ibi nyuma y’uko abahanzi barimo King James na Teta Diana bivanye mu itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards, bikavugwa ko Dream Boys bashobora gusezera, Christopher agatangaza ko adashobora gufata umwanya wo gushakisha amanota yo kuba yagira igihembo yegukana ndetse na Jay Polly akavuga ko amahirwe yo kuryitabira ayagerera ku biganza.

Ibi kandi bije nyuma y’uko Niyonzima Eliel Sando, umwe mu bantu bafite abahanzi babereye abajyanama (managers), yavuze ko bakomeje gutoba umuziki bakunda yemwe bakanabatobera n’abahanzi babo bakunda, ndetse na Uncle Austin akaba yari yavuze ko abategura Salax Awards bakomeje gukora amakosa ndetse atanakwiye gukorwa, ibintu bituma umuziki nyarwanda udatera imbere ahubwo usubira inyuma bitwaje ko ari abanyamakuru ndetse bashyigikirwa n’abandi bagenzi babo benshi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mukarukundo aline - 19/08/2016 saa 08:40

Amagambo make ibikorwa byinshi
Kanda hano umusubize

Mukarukundo aline - 19/08/2016 saa 08:39

Yewe nimugaragaze ibikorwa amagambo make
Kanda hano umusubize

Niyigaba - 19/08/2016 saa 08:25

None se ni za kata numva bavuga birarenze ariko nawe pedro ubwo bazagushyiramo ko mbona ubanenga aho kubashima
Kanda hano umusubize

Niyigaba - 18/08/2016 saa 22:08

Yewe niba aruko bimeze abahanzi bakizamuka bizagenda gute se?diplomate yarabivuze pe!aho kubaka ???mu
Kanda hano umusubize

rogin - 18/08/2016 saa 20:46

Ubwo icyo Pedro avuze utumvishe Niki bigaragara ko wowe nawe uri umwo murabo pe!! Award itagira amafranga iyaherekeza ubwo nibiki sibituma ahantu batumwanya wubusa!! Ngaho Reba nawe abahanzo Bose bavuyemo kandi dufata nkabakomeye tugomba gusa Wenda ibyinkiko byo nkekako Atari ngombwa ariko hakwiye impinduka abantu bakaba professional nahubundu ntaho byerekeza ndakurahiye ubutaha bazabura nabo baha ibyo bikompe haha..
Kanda hano umusubize

Niyigaba - 18/08/2016 saa 15:43

Umuziki nyarwanda urimo ugwa hasi.kandi harimo numuco nyarwanda.none se ni gute njye amag .senderi.pedro someone.man martin ancle austin nabandi baburamo hakajyamo peace jolie????????ni ruswa se????yewe murasekeje.nimwubakire urubyiruko ejo heza mu muziki aho gusenyasenya.ni byinshi pe byo gukemura
Kanda hano umusubize

hummer - 18/08/2016 saa 15:13

yewe uri pedro someone koko ntacyo uvuze uretse ko ntanazi n'igihangano cyn wasanga unaririmba n'ubusa nk'ubwo uvuze urayatobye cyakora musore.
Kanda hano umusubize

hummer - 18/08/2016 saa 15:12

yewe uri pedro someone koko ntacyo uvuze uretse ko ntanazi n'igihangano cyn wasanga unaririmba n'ubusa nk'ubwo uvuze urayatobye cyakora musore.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X