Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abibwiraga ko muri Urban Boys haba harimo ikibazo si ko biri!

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2016, Safi Humble Jizzo bagize Urban Boys bari mu bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi batari kumwe na mugenzi wabo Nizzo, maze benshi bagakeka ko muri iri vtsinda haba harimo ikibazo cyaba cyatumye batagaragara bose uko bagize iri tsinda, Humble Jizzo yanaze gutangaza ko nta kibazo cyiri mu itsina ahubwo byatewe n’uburwayi Nizzo yari amaranye iminsi.

Humble Jizzo yavuze ko Nizzo atifatanyije na bo muri ibi birori kubera ikibazo cy’uburwayi amaranye hafi icyumweru, bitandukanye n’ibyo bamwe bari batangiye guhwihwisa ko kuba atabaherekeje byaba byaturutse ku bibazo byaba biri mu itsinda, ngo kuko byatewe n’uko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Yagize ati: "Nizzo amaze ararwaye, amaze iminsi itanu afata imiti. Urban Boyz yamenyeshejwe ko izita izina turitegura, twari twiteguye ko Nizzo azaba yakize ariko biranga. Ni ubuzima kandi nta muntu usezerana n’uburwayi, nta kindi kibazo gihari."

Mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 12 wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Urban Boyz yahaye umwana w’ingagi izina rya ‘Ukwiyunga’ (Unifying).

Uyu mwana bise "Ukwiyunga" akomoka mu muryango wa Mafunzo akaba yarabyawe na nyina witwa Nzeri, avuka tariki 15 Kanama 2015.

Iri tsinda riri muri bake bagiriwe ubuntu bwo kwita izina abana b’ingagi 22. Humble Jizzo yavuze ko bahisemo iri zina kubera ahanini amateka y’u Rwanda kuri ubu rukataje mu iterambere nyuma y’uko rwanyuze mu mateka ya Jenoside.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X