Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Agasuzuguro katumye Patoranking afungirwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe amasaha 7

Unya Nigeria Patrick Nnaemeka Okorie uzwi ku izina rya Patoranking mu ruhando rwa muzika yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu gihugu cya Uganda amasaha 7 yose azira agasuzuguro.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo No Kissing Baby, Another Level, My Woman n’izindi uherutse gushyirahanze album yise ’GOD OVER EVERYTHING’ ngo yanzeko abashinzwe umutekano bamusaka bimuviramo gufungwa amasaha agera kuri arindwi nyuma aza kurekurwa nyuma yo gusaba imbabazi.

Nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyabitangaje ngo Patoranking yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe saa kumi z’amanywa yangirwa kwinjira muri iki gihugu azira gusuzugura abashinzwe umutekano n’abakozi bakora ku biro by’abinjira n’abasohoka.

Yagize ati: "Patoranking ashobora kuba yatekerezaga ko ari icyamamare cyane adakwiye gusakwa nk’abandi, bamusabye gukuramo ingofero ye ngo bamusake arabatsembera ni ko guhita bamuta muri yombi"

Nyuma yo kwicisha bugufi agasaba imbabazi uyu muhanzi yaje kurekurwa ariko na bwo yongera gukora agashya ubwo umukozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka yamuhaga Visa imwemera kwinjira muri Uganda akabanza kuyanga avuga ko yamusuzuguye.

Akirekurwa Patoraking yahise akomereza muri Hotel Africana yo mu mujyi wa Kampala aho yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Uyu muhanzi ari mu rugendo rwo kwamamaza album aheruka gushyira ku isoko yise ’GOD OVER EVERYTHING’ yari ageze muri Uganda aturutse muri Tanzania.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X