Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Alex Muhangi umukinnyi wa Comedy ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda agiye gutaramira Abanyarwanda

Abanyarwanda n’abanya Uganda bahuje imbara mu kwerekana imideri no gusetsa mu gitaramo cyiswe Comedy Meets Fashion Live, aho umukinnyi kabuhariwe wa komedi ukomoka mu gihugu cya Uganda ari we Alex Muhangi agiye kuzasusurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo afatanyije n’umunyarwanda uri kubica bigacika na we mu kusetsa abantu ari we Clapton ndetse na Chita.

Comedy Meets Fashion Live ni igitaramo kigiye guhuza abanyamideri batandukanye n’abakinnyi ba Comedi baturutse mu bihugu bibiri by’u Rwanda na Uganda aho bazaba berekana ibikorwa bitandukanye birimo imyambaro igezweho ndetse banidagadura mu buryo butandukanye.

Iki gitaramo cyateguwe na kompanyi yitwa Cole agency Rwanda ku bufatanye na Safemotors ndetse na Jumia Rwanda, biteganyijwe ko hazagaragaramo abakinnyi ba komedi batandukanye basusurutsa abazaba bacyitabiriye. Ikindi ni uko bazamurika imideri itandukanye ndetse kikazaba kiromo abacuranzi bacuranga ku buryo bwa live.

JPEG - 106.1 kb
Clapton umunyarwanda umaze kumenyekana muri Comedy nyarwanda

Mu kiganiro MUKAMA Nichole, umuyobozi wa Cole Agency Rwanda yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com yadutangarije ko nubwo iyi kompanyi yabo itegura ndetse ikanamurika imideri igitangira bashaka kuzakora igitaramo gishimishije ndetse bakanamurikira abazaba bakitabiriye ibintu binyuze mu mucyo.

Aha avuga ko intumbero bafite ari iyo kuzamura impano nshya bakazigaragaza ndetse zigakura zikagera ku rwego mpuzamahanga, cyane ko na we ari umunyamideli ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati: "Comedy Meets Fashion Live izitabirwa n’abanyamideri ndetse n’abakina komedi batandukanye ariko by’umwihariko twahisemo gutumira n’abavuye hanze y’u Rwanda kugira ngo dukore ibintu bifite ireme. Tuzaba dufite Alex Muhangi ukomoka muri Uganda uzwiho gukina Comedy cyane, dufite Umunyarwanda Clapton na Chita. Ikindi tuzaba dufite abanyamideri b’abanyarwanda bavanze n’abanya Uganda."

JPEG - 21.1 kb
Alex Muhangi umukinnyi wa Comedy ukomeye mu gihugu cya Uganda

Yakomeje agira ati: "Twe ni bwo tugitangira, ntituramenyekana kuko tikiri kompanyi ikiyubaka ariko intumbero dufite ni ukuzamura impano nshya zikagaragara haba mu mideri, no mu bindi bikorwa by’imyidagaduro, ku buryo urubyiruko rwiyumvamo ubushobozi rugaragara ku rwego mpuzamahanga."


Biteganyijwe ko Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016, kikabera muri Ambassodor’s park guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari 3000rwf na 5000rwf mu myanya y’icyubahiro.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwumukizà serge - 2/11/2016 saa 19:03

muzafashe kwinjira mumatsinda ya comedy
Kanda hano umusubize

bucyana.emanwer - 1/11/2016 saa 20:26

nigikondo.kwande
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X