Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Allioni yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba yarakundanye na producer Washington

Nyuma y’uko mu minsi yashize byavugwaga ko umuhanzikazi nyarwanda Buzindu Allioni aba afitanye na Producer Washington, kuri ubu Allioni yamaze kubihakana yivuye inyuma avuga ko hagati ye na Washingitoni nta rukundo rwihariye bafitanye ngo kuko Washington ari umugabo wubatse, ufite urugo, ndetse uzi n’ibyo akora akabiha agaciro.

Allioni aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavuze ko kuba abantu baribwiraga ko akundana na Producer Washingtoni atari ko biri ahubwo we amufata nk’umubyeyi we mu bya muzika ngo kuko ni we wamukoreye indirimbo ye yakunzwe cyane.

Yemeza ko kumukorera indirimbo ari cyi kintu cyonyine kibahuza nta rukundo rundi rubyihishe inyuma.

Yagize ati: "Ntabwo nigeze nkundana na Washington kuko ni umugabo wubatse, ufite urugo, umugabo uzi ibyo akora, n’umuproducer mwiza, ukunda muzika unshyigikiye Allioni kurusha abandi.

JPEG - 147.5 kb
Allioni ahakana yivuye inyuma ko nta rukundo rwihariye yagiranye na Producer Washingtoni

Ni umuntu wandeze muri muzika, azi aho ngira intege nke, aho ngira imbaraga, yishimira iterambere ryanjye."

Allioni akomeza avuga ko Producer Washingtoni ari umuntu wishimira kubona ibikorwa bye bitera imbere.

JPEG - 117.5 kb
Allioni uri mu bahanzi 10 bahatana mu irushanwa rya PGGSS6, yemeza ko Washingtoni ari mu bishimira iterambere rye

Washington ni we wakoze indirimbo ya Allioni yitwa “Impunduka”, iyi ndirimbo ikaba yaranakunzwe n’abantu batari bake.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KKKKJ - 27/07/2016 saa 10:10

INDA NIMARA GUKURA TZABIMENYA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X