Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Alpha Rwirangira yatangaje icyatumye ahindura izina rye

Nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse akanabona akazi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Alpha Rwirangira wari umaze iminsi atumvikana mu bikorwa bya muzika yatangaje icyatumye atumvikana mu bikorwa bya muzika muri iyi minsi, ndetse anavuga impamvu zatumye ahindura izina akiyita Alpha The Brander.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, Alpha Rwirangira uherereye i Houston, muri Leta ya Texas yavuze ko ugarutse muri muzika yitwa Alpha The Brander, ngo kuko ahindura izina byatewe n’uko Rwirangira ari izina ryagoraga abanyamahanga, ahitamo gushaka iritazabagora.

Yagize ati: “Wenda mwe abanyarwanda nta kibazo mwaryumvaga mukarivuga riboroheye, gusa hano mu mahanga ho byari bigoye kuko abanyamahanga batapfaga kuryumva ariko The Brander bizaborohera bose ndabizi.”

Alpha Rwirangira yavuze ko amaze iminsi adakora ibikorwa bya muzika kubera ko hari ibyo yagombaga kubanza gukemura aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Nari nabaye mpagaze gato ngo ndebe uko byakorwa neza, nibwo narinkirangiza ishuri nagombaga gushaka uko nabaho neza nkiga ku isoko rya muzika ubundi nkagaruka ndi umunyamuziki nkuko byahoze na cyera.”

Kuri ubu uyu muhanzi nyarwanda wibera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ku bw’impamvu z’akazi aravuga ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Yamungu’, iyi ndirimbo kimwe n’izindi zigiye kujya hanze zikaba ari zimwe mu zigiye gutuma abantu babona ko uyu muhanzi yagarutse muri muzika nyuma y’igihe kinini nta ndirimbo ashyira hanze, ndetse akaba agiye kuzishyira hanze afite izira rishya rya gihanzi rya Alpha The Brander.

Alpha Rwirangira FT. LaMyia Good HEAVEN

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbituyimana jean emmanuel - 20/09/2016 saa 17:43

ARUPHA ndamukunda ntakibi namwifuza nahoweho usambanije umukobwa ukamujana ikibazokirihe ? nyampinga niwe wamwa nze mbaza kuri 0893245296
Kanda hano umusubize

Bando - 20/09/2016 saa 11:25

AKORA IKI UYU SE? NI UWA HEHE?
Kanda hano umusubize

hatangimana hassan - 20/09/2016 saa 09:42

nakibazo biteye kuba alpha yahinduye izina .nabanyameri bamwiyunvemo
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 19/09/2016 saa 18:55

ALPHA naramukundaga cyane.Ariko aho numviye ko yateye umukobwa inda,byanyeretse ko nawe ameze nk'abandi ba STARS bose bagenda basambanya abakobwa.Uwo mukobwa yateye inda yitwa ESTHER wahoze ali NYAMPINGA wa Eastern Region.Imana yanga cyane abantu basambana.Bible ivuga ko batazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Sex rwose ni nziza.Ariko imana yayemereye gusa abantu barongoranye mu mategeko (Imigani 5:15,19).Ntacyo rero bimaze kwiga ukaminuza cyangwa kuba umukire nyamara utazabona UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Abantu bakora ubushake bw'imana,nubwo ari bake nkuko Bible ibivuga muli Matayo 7:13,14,niyo bapfa bazazuka bahabwe ubuzima bw'iteka nkuko YESU yabivuze muli Yohana 6:40.Bible isobanura ko nubwo abantu benshi bakunda aba STARS,nyamara ntabwo yo ibakunda (Luka 16:15) kuko bakora ibyo yanga,cyane cyane gusambana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X