Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ama G The Black aracyakomeje kugaragaza impano imurimo yo gukina Filime

Mu mwaka wa 2014 ni bwo umuhanzi Ama-G The Black yagaragaye muri filime, aho yakinaga muri filime y’uruhererekane “Inshuti-Friends” yitwa Njonogo, nyuma yaho agaragara mu yitwa “Seburikoko” yitwa Rukara. Nyuma yaje kuvuga ko obyo akina bimukurikirana no mu buzima busanzwe abantu bamwe bakibwira ko ari nako ateye nyamara ntaho biba bihuriye.

Aha benshi bari baratangiye gutekereza ko uyu muhanzi yashingiye ku byo yatangaje akareka kongera gukina filime, dore ko yari amaze igihe atagaragara mu ruhando rw’abakina filime, gusa kuri ubu yongeye kugaruka mu bikirwa byo kuzikina, aho yanavuze ko adashobora kubivamo kuko ari impano ye yamaze kubona ko abishoboye.

Ama G yagize ati: "sinabivuyemo, ni impano yanjye namaze kubona ko mbishoboye. Abakunze uko nakinnye rwose ubabwire ko ngihari."

Kugeza ubu Ama-G yagaragaye muri filime zitegurwa na "Afrifame", akaba yavuze ko ateganya gukorana n’abandi, kuko ubwo yajyaga mu itorero ry’igihugu ry’abahanzi ngo hari bamwe mu bayobora za filime (directors) bamwegereye bakamusaba kuzabakinira muri filime barimo bategura.

Yagize ati: "Mu minsi ishize, ubwo twari mu itorero, nagiye mpura na bamwe mu bayobora za bakansaba ko nazakina muri filime zabo ariko ntabwo ndemeza neza niba nzazikinamo. Nzabanza bitekerezeho neza ndebe scripts (uko filime yanditse) bazampa ndetse n’amafaranga. Kugeza ubu ntahandi ndateganya, ubu ndacyari muri gahunda za Seburikoko na Inshuti-Friends, nubwo yari yarahagaze ariko umuyobozi wayo yatubwiye ko tugiye kongera kuyikina. Urumva rero ko mfite imishinga muri filime."

Kuba amafaranga ari kimwe mu byatuma akina cyangwa akanga gukina muri filime, avuga ko byose biterwa n’uko akazi gateye.

Yagize ati: "Sinakubwira amafaranga ngo ni angahe, ku buryo umuntu areba inyungu nyinshi, niba ari filime irangira cyangwa niba ari uruhererekane. Ikindi kandi burya umushahara uba ari ibanga ry’akazi, si ibintu navugira hano."

Ama G The Black ni umwe mu baraperi nyarwanda bafite ibihangano byagiye bikundwa na benshi ndetse bifite ubutumwa bwubaka umuryango, kugeza ubu akaba ari n’umwe mu bakina filime ukabona icyo bamuhaye gukora agikoze neza nk’uko yabisabwe ku buryo benshi bemeza ko abifitemo impano ikomeye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

denyse - 16/10/2016 saa 13:44

komerezaho.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 14/10/2016 saa 16:03

Uru'wambere,nkundako'wicishabugufi,utandukanye,nabandi
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 08:52

the black ni umuntu wumugabo cyane kandi ibyo akora byose abifitemo impano si ugushakisha....! muzare be ninjyana ziwezose niwe wambera utanga inama,ni star peeee!
Kanda hano umusubize

Fruit - 13/10/2016 saa 14:00

Uyu muhungu azi gukina pepepee!!!! umwanya we awukina neza cyane nakomereze aho ahubwo gusa Kadogo wewe ararenze hari abakinnyi utashyira muma Film yomucyaro ngo bakine neza ubona baba bishakira film zimingara bicaye mubiro cg bambaye amakote
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X