Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ama G The Black mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’uvuga yo yamwibiye indirimbo

Nyuma y’uko umuhanzi Amag The Black ashyize ahagaragara indirimbo yise “Ikiryabarezi”, kuri ubu ari guhatana no gusobanurira abantu ko atigeze ayiba umuhanzi ukizamuka wiyise Jazz uvuga ko yari amaze igihe muri studio atunganya iyo ndirimbo ariko agatungurwa no kumva Ama G yarayiwibye.

Uyu muhanzi Jazz afite agkababaro kenshi yatiwe no guhemukirwa n’umuraperi Amag The Black wamwibye indirimbo “Ikiryabarezi” yarangiza akayiyitirira.

Yagize ati: "Njye nagiye muri studio guhera muri Gicurasi 2016, iyi ndirimbo yarisanzwe iri gukorwa ndetse nitegura kuyishyira ahagaragara vuba nzagutungurwa no kuyumva hanze."

Kuruhande rwa Amag The Black,iyi nkuru ngo ntiyamutunguye kuko asanzwe ahura n’imbogamizi nk’izi bikarangira avumbuye ko bari abagamije kumubangamira gusa.

Yagize ati: "Uwo muhanzi si muzi ni n’ubwambere numvise izina rye icyo anshakaho sinkizi."

Rimwe na rimwe mu bahanzi bamwe bakizamuka hakunze hari ubwo bajya mu nzu zitunganya umuziki bagatangira gukora indirimbo ariko ukazajya kuba ukumva bavuga ko indirimbo zabo zahawe abandi bahanzi basanzwe muri muzika.

Gusa ku rundi ruhande hari n’abahanzi bakizamuka bavuga ko umuhanzi runaka usanzwe uzwi mu ruhando rwa muzika babibye indirimbo kugira ngo bahere aho bamenyekana.

Ibi bije nyuma y’impaka ndende zari zimaze zivugwa hagati ya Allioni na Producer Pastor P, aho Allioni yashimjaga uyu Producer kwiba izina ry’indirimbo ye akariha The Ben.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABIMANA JOSEPH - 30/10/2016 saa 09:40

ICYO NASABA JAZZ NI UKO YAREKA AMA G THE BLACK AKAGUMANA INDIRIMBO YE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X