Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ama G The Black yatangiye guhamagarira abashoramari kuyoboka uruhando rwa Sinema nyarwanda

Nyuma y’uko mu minsi ishize umuhanzi nyarwanda ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilime, Ama G The Black, yavugaga ko ikimubangamira mu kazi ko gukina filime ngo ari uko ibyo akinnye abantu bamubona bakagira ngo ni ko asanzwe, ndetse ngo bigatuma benshi bamwita umujura, kuri ubu arahamagarira abashoramari gutera inkunga Sinema nyarwanda.

Ama G The Black we ngo abona muzika nyarwanda imaze gutera imbere kuburyo ishobora gutunga uyikora ariko ngo iyo yitegereje Sinema nyarwanda ngo biracyagoye kuba yatunga uyikora ari nayo mpamvu ahamagarira abashoramari kuyishyigikira nayo igatera imbere ku buryo n’abayikora yabatunga.

Ama G The Black mu ruhando rwa Sinema nyarwanda, yakinnye muri filime zitandukanye nka filime y’uruhererekane bita Inshuti (Freinds) yakinnye yitwa Njonogo, akina muri filime y’uruherekane ica kuri Televiziyo y’u Rwanda yitwa Seburikoko, yakinnyemo yitwa Rukara, n’izindi. Kugeza ubu nk’uko abyemeza asanga mu Rwanda umwuga wa Sinema ugenda utera imbere nubwo bikigoye.

Yagize ati: "Mbere yuko ntangira umuziki numvaga ubundi impano mfite cyane ari ugukina filime, nta muntu wigeze abimpatira cyangwa ngo abinshiremo, rero ndahari uzankenera ngo mukinire azaza twumvikane ni twumvikana, nzamukinira nta kibazo kandi nsanga abakora Sinema kugeza ubu barimo kugenda babikora neza, ahubwo nahamagarira abashoramari kugerageza bakegera abakora uyu mwuga kugira ngo nabo babe babasha guteza impano yabo imbere no kugirango abayikora babe babasha kugira imibereho myiza."

Ama G The Black ku bijyanye na Sinema nyarwanda ntagikorwa arimo gutegura, gusa ubu ari mu bikorwa by’umuziki, aho arimo gutegura kumurika Album azaba afatanyije n’ umuhanzi Jay Polly, muri Kanama uyu mwaka.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUYIZERE VITAL - 19/06/2016 saa 08:16

NDI GOMA NKUNDA AMAG THE BLACK CYANE KUJYEZA AHO NIYISE IRYO ZINA AKWIYE UBUFASHA IWACU NI RUBENGERA THANKS ELSO.
Kanda hano umusubize

TUYIZERE VITAL - 19/06/2016 saa 08:15

NDI GOMA NKUNDA AMAG THE BLACK CYANE KUJYEZA AHO NIYISE IRYO ZINA AKWIYE UBUFASHA IWACU NI RUBENGERA THANKS ELSO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X