Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amag The Black nta bwoba atewe n’uko igitaramo cye na Jay Polly kizabera rimwe n’icya Wizkid

Mu gihe hari abari gutekereza ko kuba igitaramo cyo kumurika Album Ubuzima y’Ababaraperi Jay Polly na Amag The Black, biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa 26 Kanama 2016, kikaba gihuje umunsi n’icy’umuhanzi w’icyamamare wizkid, ukomoka mu gihugu cya Nigeria azakorera muri Kigali Convention Center, hari icyo bizahungabanya ku byari byateguwe n’aba baraperi bo mu Rwanda, kuri ubu Ama G The Black yamaze gutangaza ko nta mpungenge bafite kuko bizeye ko abafana babo bazitabira igitaramo cyabo.

Amag The Black yatangaje ko kuba WizKid ukomoka muri Nigera ufatwa nk’icyamamare ndetse ufite izina rikomeye muri Afruka ari mu Rwanda, bitazabuza abafana babo kwitabira icyo gitaramo, ngo kuko unarebye ibyiciro by’abafana babo nta hantu na hamwe bihuriye n’ibyiciro byajya muri Kigali Convetion Center kureba WizKid.

Yagize ati: "Dufite umubare runaka w’imyaka y’abafana bacu. Kuko umufana iyo agukunda niyo wazana nde mu Rwanda ntibyamubuza kuza kureba igitaramo cyawe. Kuba WizKid azaba ari mu Rwanda nta kintu bidutwaye kuko nta bafana azatujyana."

Mu gitaramo cyo kumurika album ya Amag The Black na Jay Polly, amatike yo kwinjira aragurishwa amafaranga 2000 frw na 5000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP), naho ku muntu uzajya kureba WizKid muri ‘Kwita izina Gala night’ izabera muri Convetion mbere y’uko haba Beer Fest ku wa gatandatu, bikazaba ari 120$ ku muntu umwe na 1000$ ku meza iriho abantu 10.

Ni ubwa mbere Jay Polly na Amag The Black bazaba bahuriye ku rubyiniro nyuma y’inkundura yo guterana amagambo yagiye iba hagati yabo. Mu buryo bwo kwagura umubano bahisemo no guhuza indirimbo zabo kuri album imwe.

Iki gitaramo cya Ama G The Black na Jay Polly kandi kizaba cyitabiriwe n’abahanzi benshi bashoboka nk’uko bigaragara ku byapa bicyamamaza, ari na ho aba bahanzi bahera bavuga ko nta mpungenge bafite kuko bizeye ko abahyanzi benshi bakunzwe hano mu Rwanda bazaba baje kubashyigikira.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X