Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amag The Black ntiyemeranya n’abavuga ko kuririmba mu rurimi rumwe ari byo bima muzika nyarwanda idatera imbere

Amag The Black umwe mu baraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, kuri we asanga kuba ururimi rw’ikinyarwanda abahanzi nyarwanda benshi baririmbamo ataribyo nzitizi zituma muzika nyarwanda idatera imbere, ngo ahubwo asanga ikibitera ari uburyo umuziki wamamajwemo.

Kuririmba mu kinyarwanda ngo sibyo bituma umuziki w’u Rwanda utamenyekana ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga, ngo ahubwo byose biterwa n’uko umuziki wamamajwe.

Avuga ko usanga hari abavuga ko impamvu umuziki nyarwanda utamamara ku ruhando mpuzamahanga ari uko benshi bawukora mu Kinyarwanda, ariko kuri we ntiyemeranywa n’abavuga batyo kuko ngo nabo kuririmba mu ndimi zo hanze babishobora. Icya mbere ari ugushaka uburyo umuziki w’u Rwanda wamenyekana mu ruriri rw’ikinyarwanda.

Amag The Black yagize ati: "Kutaririmba mu kinyarwanda sibyo bidatuma umuziki dukora wamamara hanze. Ahubwo uburyo uzamenyekanishwamo ni byo bizatuma ugera hirya no hino."

Avuga ko mu Rwanda abakunzi b’umuziki basubiramo (repetition) indirimbo zo hanze kandi hari n’abatumva n’ubutumwa buba bukubiye muri izo ndirimbo. Aha ni ho yahise avuga ko n’abanyarwanda bakagombye gukora ku buryo n’abo hanze basubiramo indirimbo zikozwe mu Kinyarwanda nubwo baba batumva ubutumwa buzirimo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IRAGUHA Byemvenu - 7/11/2016 saa 10:34

nutumva arabona bs
Kanda hano umusubize

- 5/11/2016 saa 12:04

ko Chris brown aririmba abanyarwanda bagasara batumva ibyo avuga bivuze rero ko ikinyarwanda ataariyo mpamvu
Kanda hano umusubize

john - 5/11/2016 saa 11:07

amag ibyavuga nibyo
Kanda hano umusubize

fabrice mukezamfura - 4/11/2016 saa 19:28

Nibyo rwose abanyarwanda baziko kuririmba mu kinyarwanda aribyo bumva
Kanda hano umusubize

Hakizimana aphordis - 4/11/2016 saa 21:15

NIBYORWOSE Bbkwiyekuririmbammukinwyarwanda
Kanda hano umusubize

Hakizimana aphordis - 4/11/2016 saa 21:23

nibyoahanzinyarwandabakwiye kujyabaririmba mukinyaran kukoaribyotwumva.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X