Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amakosa yatumaga filimi nyarwanda zitwa n’ amakinamico agiye gukosorwa

Kuba uruganda rutunganya filimi mu Rwanda rukiyubaka bituma zimwe muri filimi nyarwanda hari abazita amakinamico mu rwego rwo kumvikanisha ko zitaragera ku rwego rushimishije, ngo bikomoka ku makosa agenda akorwa arimo ubunebwe no kwigana filimi z’ abanyamahanga, ariko na none ngo ntawakwirengagiza ko n’ubukene bubigiramo uruhare runini, ariko ngo ibi bigiye gukosoka.

Ibi ni ibyatangajwe n’abanyarwanda 15 batoranyijwe bari mu mahugurwa y’ iminsi 8 yitezweho kuzamura urwego rwa filimi zikorerwa mu Rwanda zikagera ku rwego rwa filimi mpuzamahanga yateguwe n’ikigo cy’ ubugeni mu Rwanda, (Rwanda Arts Initiative) gifatanyije na kampani ihugura abakinnyi n’ abanditsi b’ amafilimi (Maisha Screenwritting Lab).

Jimmy Gasana, umwe mu bari muri yo muahugurwa yavuze ko ubukene, ubunebwe no kwigana filimi z’ abanyamahanga ari byo biza ku isonga mu bituma filimi nyarwanda zidatera imbere.

Yagize ati: "Kugira ngo filimi ibe nzima bisaba ko iba yanditse neza. Umunyarwanda areba filimi yo mu mahanga agafata iyo filimi akayikina mu Kinyarwanda, ibyo nta bwo byafasha filimi nyarwanda gutera imbere. Ikindi kibazo gihari ni ubushobozi buke (agafaranga) ."

Yakomeje agira ati : " Zimwe muri filimi nyarwanda hari igihe bashaka kugaragaraza umugore utwite bakamushyiramo avuga ngo ‘ndatwitwe’ aya ni amakosa kuko ibi ntabwo ari cinema. Bagomba gukoresha amashusho abigaragaza"

Andi makosa akorwa ngo ni ugushyiramo amashusho atari ngombwa no gutwara umwanya bavuga ibintu ndetse bakongera bakabisubiramo bitewe n’ uko filimi itanditse neza.

Abahawe aya mahugurwa ateganyijwe gusozwa kuri uyu wa 28 Nyakanga 2016 bavuga ko yabahumuye amaso bakabona amakosa akorwa n’ abatunganya filimi nyarwanda

Augustina Urwibutso yagize ati : "Bitewe n’ ubumenyi nakuye muri aya mahugurwa ubu nsigaye ndeba filimi nkabona amakosa yakozwemo. Nanjye hari izo nagiye nandika ubu ndazireba nkumva ziteye isoni, Nyuma yo kuva hano nzajya gushyira mubikorwa ibyo nize"

Aba banyarwanda uko ari 15 bari guhabwa aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa buzabafasha kuzamura urwego rwa filimi nyarwanda .
Abahawe aya mahugurwa yo gutegura inkuru ya filimi mu buryo bwanditse basaba Leta y’ u Rwanda kubashyigikira kugira ngo hakorwe filimi zivuga inkuru zo mu Rwanda kuko ngo byazatuma umuco nyarwanda urushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Fibby Kioria, Umuyobozi wa Maisha Screenwriting avuga ko uretse kuba aya mahugurwa azazamura ubwiza bwa filimi nyarwanda azanafasha abayahawe kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati: "Gutunganya amafilimi ni umuririmo utunga nyirawo iyo awukoze neza. Abakora filimi bakwiye kubikora kinyamwuga kugira ngo bibabyarire umusaruro."

Aya mahugurwa atangwa n’ ikigo Maisha screenwriting Lab ahabwa abantu baba baratoranyijwe n’ impuguke zikoreramo muri iki kigo.

Ushaka guhabwa aya mahugurwa abisaba binyuze mu nyandiko akanagaragaza icyo yakoze kugira ngo abazamuhugura bamenye urwego ariho n’ icyo akeneye kumenya. Ni muri urwo rwego i Kigali harimo kubera amahugurwa y’ abanyarwanda 15 batoranyijwe n’ iki kigo barimo guhugurwa ku bijyanye no gutegura inkuru ya filimi mu buryo bwanditse ( film script).

.
Maisha screenwriting Lab ni ikigo gikorera muri Uganda na Kenya, kikaba gitanga amahugurwa y’ ingeri zinyuranye mu gutegura no gukina filimi. Iki kigo cyatangiye muri 2006, gitangizwa n’ umukinnyi wa filimi muri Bollywood , uruganda rutungana amafilimi mu gihugu cy’ Ubuhinde witwa Mira Niar.

Mu banyarwanda 15 bahawe aya mahugurwa buri wese afite filimi yanditse yamuhesheje amahirwe yo gutoranywa mu bahabwa amahugurwa. Aba uko ari 15 bifashishije ubumenyi bahawe barimo kunonosora inkuru zabo ku musozo w’ aya mahugurwa hazatoranywamo imwe ihiga izindi izaterwa inkunga ingana n’ ibihumbi 5 by’ amadorari (5000$) ni arenga miliyoni enye z’ amafaranga y’ u Rwanda (Frw 4 000 000).

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X