Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amatariki y’ubukwe bwa Knowless yamenyekanye

Mu gihe ubukwe bwa Ishimwe Clement n’umuhanzikazi Butera Knowless burimo gutegurwa mu bwiru bukomeye, imwe mu mihango y’ubu bukwe yamaze gukorwa ariko na bwo bikorwa mu ibanga rikomeye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com ni uko umuryango w’umusore wamaze gufata irembo, Knowless akorerwa Bridal Shower, ubu hatahiwe gusezerana imbere y’amategeko, gusaba no gukwa n’ubukwe nyirizina bwo gusezerana imbere y’Imana.

Ayo makuru avuga ko mu masaha y’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2016, ari bwo umuryango wa Ishimwe Clement wagiye gufata irembo mu muryango wa Butera Knowless uherereye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Urugo rwafatiwemo irembo ni urw’umusaza witwa Rugumire Marcel ruherereye mu mudugudu wa Nyarusange, mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Ruhango wo muri aka karere ka Ruhango.

N’ubwo Knowless akomoka mu Ruhango, ntabwo ahafite ababyeyi be kuko bombi batabarutse. Ubusanzwe Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje ariko bombi ntibakiriho. Rugumire Marcel, ni umugabo wa Mukantamati Jeannette, uyu akaba ari nyinawabo wa Knowless kuko ari umuvandimwe wa Marie Claire Uyambaje.

Nyuma yo gufata irembo, ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016, Knowless yakorewe n’inshuti ze ziganjemo abagore n’abakobwa, ibirori bizwi nka Bridal Shower bikorerwa umukobwa ugiye gushyingirwa, agahabwa impano ndetse n’impanuro zizamufasha gufata umugabo neza no kumenya kubaka urugo.

Nyuma y’iyi mihango, hazakurikiraho imihango yo gusezerana mu murenge izaba mu minsi ya vuba, ahgo kugeza ubu amakuru agera ku mirasire.com avuga ko impapuro z’ubutumire zamaze gutangwa kuri bamwe zigaragaza amatariki y’imihango yo gusaba no gukwa ndetse b’iyo gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rw’abadivantisiti w’umunsi wa Karindwi rw’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

JPEG - 45.8 kb
Mu birori bya Bridal Shower Knowless yakorewe ku Cyumweru

Butera Knowless, azasabwa ndetse akobwe tariki 31 Nyakanga 2016, hanyuma tariki 7 Kanama 2016 hakazabaho imihango yo gusezerana mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ruri i Nyamirambo, nyuma kwiyakira bizabere muri hoteli Golden Tulip iri mu karere ka Bugesera.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kelly - 16/08/2016 saa 14:15

arko umuntu ni muremure kko murumva ayo mwavuze yose kko rata bavandi imana izabahe umugisha muzahahire ahabandi baburiye kdi kwisi Niko biri ntawutavugwa gsa mwihanganire ayo nyumayaha haringororano
Kanda hano umusubize

Tonton Faustino - 6/07/2016 saa 06:11

NSHUTI MUVANDIMWE,SINZI NIMBA URI UMUHUNGU CQ UMUKOBWA NGO UTUBWIRE KO WABA UMUHAMYA WARYAMANYE N'UMWE MURIBO !!!! BITEYE ISONI KUBONA UFATA UMWANYA WAWE UKANDIKA AMAFUTI KURI MEDIA ZIREBWA N'ABANTU BOSE KUBANTU BITEGURA KURUSHINGA!!! UBWO SE WIGEZE WEGERA UMWE MURIBO UBIKORA UKAMUGIRA INAMA NGO TWUMVE KO BAKUNANIYE?? IBYO TUBYITA ISHYARI!! GERAGEZA UHINDURE IMITEKEREREZE . BUTERA NA CLEMENT TUBIFURIJE KUZAGIRA UBUKWE BWIZA.
Kanda hano umusubize

a - 5/07/2016 saa 16:07

Hhhhhhhhhhhhhhhhh.Birasekeje gusa.Ariko ni gute wagira ibanga ku kintu kizateranya abantu barenze umwe?Ibanga riba hagati y'abantu 2 gusa.Gusa uzagire ubukwe bwiza pe.
Kanda hano umusubize

karema - 5/07/2016 saa 15:40

Birakwiye kdi biratunganye, yateje imbere Pirimusi nta kuntu atasezeranira mu badive
Kanda hano umusubize

kkkkkk - 6/07/2016 saa 23:26

Abadive nibo benga inzoga za brarirwa
Kanda hano umusubize

isa - 26/07/2016 saa 15:29

tukurinyumankabafana
Kanda hano umusubize

Theophile - 5/07/2016 saa 15:16

Ni byiza naze dufatanye kubaka umuryango nyarwanda no kubyarira igihugu cyacu abazavamo intwari nk'abasokuruza babo.
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:04

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:06

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:06

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:07

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:08

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:08

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

minani emmy - 6/07/2016 saa 21:08

BUTERA NA CLEMENT MUZAGIRE UBUKWE BUHIRE IMANA
Kanda hano umusubize

Aaron - 2/08/2016 saa 15:46

Mugire urugo ruhire imana izabahezagire mumigambi yanyu yose kandi ibazigame mubyo muzakora ndabakunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X