Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amayobera akomeye kuri Senderi n’umurinzi- mujyanama we Rwabugiri

Senderi International Hit aherutse gutangariza abafana be ko yabonye umugabo w’ibigango umugira inama akanamurinda ariko kugeza ubu igitangaje ni uko bishoboka ko ngo baba baramaze gushwana.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, Senderi yavuze ko yabonye umugabo w’ibigango witwa Rwabugiri uzajya amugira inama akanamurinda.

Nyuma y’iminsi itatu gusa abitangaje, Senderi yavuze ko bamaze gushwana.

Yagize ati: "Naramubuze twashwanye. Yakoze amanyanga namubuze. Ubu twashwanye ndimo ndashakisha undi."

Yakomeje agira ati: "Anywa inzoga nyinshyi, mbese ukabona icyerekezo nshaka ntabwo akigeraho, ntabwo ari ku muvuduko nshaka. Nk’ubu kuva ejo numero ye ntayiriho yagiraga tigo. Ubu se njye sinamubuze! Hari abantu banshakaga ngira ngo ajyeyo ndamubura. Hashize iminsi ibiri yose."

Yavuze ko bari bamaranye amezi atandatu gusa avuga ko nta foto ye afite ndetse ntiyanatanga nomero ya terefone ye ngo hagire umuhamagara.

Umwe mu nshuti za hafi za Senderi avuga ko atazi uwo Rwabugiri ndetse akanavuga ko ibyo kuba Senderi yaba afite umujyanama atabizi.

Gusa Senderi yari yavuze ko we na Rwabugiri bakorana neza cyane.

Yagize ati: "Ibya muzika ntabwo abizi cyane. Ikintu nkundira Rwabugiri afite ibigango, akubiyemo ibintu bibiri kungira inama no kundinda. Urumva afite metero ebyiri na 15. Iyo ndi kumwe na we angira inama, wazana n’imizozo akagusunikisha akaboko ukigirayo. Ntabwo ari Bounca (umurinzi) cyangwa se Manager ahubwo ni umujyanama undinda akanangira n’inama nyine z’uburyo bwo kwitwaramo. Ni ubwo buryo, imikorere mishya irimo umuntu uhabwa akazi ariko ashoboye ibintu byinshi."

Senderi kandi yanatangarije abafana be ko kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016 azaririmbira Geita muri Tanzaniya, aho yatumiwe n’abacuruzi baho abikesha indirimbo aherutse gushyira hanze y’Igiswahili yise "Mapenzi ni somo".

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X