Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Anne Kansiime na Arthur bagiye kongera gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’akataraboneka

Ny’uma y’uko, umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka muri Uganda ataramiye abanyarwanda mu gitaramo aheruka gukorera mu mujyi wa Kigali aho yari afatanyije n’umunyarwenya w’umunyarwanda Nkusi Arthur ndetse n’umurundi Kigingi, kuri ubu Kansiime agiye kugaruka gukorera igitaramo gikomeye i Kigali azafatanyamo na Nkusi Arthur.

Tariki 24 Nyakanga 2016 ni bwo biteganyijwe ko Kansiime azongera gukorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo kizaba cyitwa "Arthur and Kansiime Live" kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000frw) ndetse na 200 000frw ku bantu batandatu bazaba biteranyije hamwe bakagura ameza yo mu myanya y’icyubahiro.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel aho kandi hazaba hari abandi banyarwenya bakomeye nka Alex Muhangi ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse na Babu umunyarwenya w’umunyarwanda na we umaze kubaka izina mu gusetsa abantu bazaba bari muri iki gitaramo.

Usibye abanyarwenya bazitabira iki gitaramo, hazaba harimo n’abahanzi nka Dj Pius, Charly na Nina ndetse na Uncle Austin, nab o bakazataramira abanyarwanda ndetse n’abandi bazaba bitabiriye iki gitaram.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X