Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Apotre Apollinaire agiye kumurikira album ye mu Rwanda

Nyuma y’imyaka isaga 10 atagaragara mu ruhando rwa muzika, Apotre Habonimana Apollinaire yamaze gukora album yise ‘Muri Wewe’ ndetse akaba yifuza kuzaza mu Rwanda kuyihamurikira, nyuma akazakora ikindi gitaramo i Burundi.

Uyu mugabo Apotre Habonimana Apollinaire umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ukomoka i Burundi, ashobora kuza mu Rwanda kuhamurikira album ye yise ‘Muri wowe’ kubera ubwinshi bw’abantu bahari azi ko bakunda indirimbo ze.

Apollinaire yatagaje ko mu ndirimbo 10 ziri kuri iyo album nshya yashyize hanze, hari inshya abanyarwanda batazi. Ariyo mpamvu yifuza kuzaza kuzibaririmbira.

Yagize ati: "Maze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by’akazi bisanzwe bidafite aho bihuriye n’ibitaramo byanjye. Uretse ko hari aho mperuka kuririmba ariko ni itorero ryari ryantumiye si igitaramo nateguye. Ubu ahubwo ndimo gutegura uko nzaza kumurikira album yanjye abanyarwanda."

Uyu mugabo umaze kugeza imyaka 43, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo: Nama Ntangara , Umva icatumye mpinduka , Mbega Ubuntu n’izindi.
Izi ndirimbo nizo ziririmbwa mu gihe cyo kuryamya no guhimbaza henshi mu nsengero, mu biterane bitandukanye n’ahandi henshi habera amasengesho.

Mbere y’uko asubira i Burundi, yavuze ko iyo Album iboneka mu matorero ya Evangelical Restoration Church Kimisagara na Masoro , Blues Cofee , Amasomero y’ibitabo mu mujyi wa Kigali , kuri Zion Temple n’ahandi zikazahagera vuba.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSENGIYUMVA JEAN DEDIEU - 6/10/2016 saa 06:00

INKURU YUGWANDA
Kanda hano umusubize

NDEKEZI ALEXIS - 5/10/2016 saa 16:01

Ariko se nk'uyu uba ashishikajwe n'amafranga,ni gute yaba Apotre??? Apotres nyakuri 12 bavugwa muli Bibles,nta numwe waranzwe no kwishakira ifaranga.Ahubwo bataye akazi kabo,bajya kubwiriza ku buntu kandi buri munsi (Matayo 10:8).Burya umukristu nyakuri,bivuga umuntu wigana KRISTU.Naho bene aba baba bishakira ifaranga,kimwe na Pastors,ni abakozi b'inda zabo nkuko Bible ivuga muli Romans 16:18.Ibi ushatse wese yiyita Apotre kugirango abantu bamutinye bityo bamuzanire ibyubahiro n'amafranga,bibabaza imana yacu Yehova ishaka ko tujya mu nzira tukabwiriza ku buntu nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Mujye mubafata nk'abantu bishakira ifaranga gusa kandi mubamagane kuko babaza imana.
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 19:08

uzabanze uje kwishure bakwigishe uko bandika IMANA hama uzaze uvuge ,wunvise????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X