Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

B Pac Rugamba Umwami w’i Gisaka uzanye impinduka mu muziki nyarwanda

Jean Claude Rugamba, uzwi nka B pac Rugamba Umwami w’i Gisaka, azanye impinduka zikubiyemo ubutumwa Abanyarwanda bakeneye kumva muri iki gihe.

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba aje mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda, nyuma yo kubona ko ubutumwa yifitemo bwagira icyo bufasha sosiyete.

Abinyujije mu ihuriro yashinze rizwi nka "Gisaka Empire", B Pac yakusanyije abahanzi mu ngeri zose bityo ngo impano zitandukanye zibashe kugaragara binyuze mu kwihuriza hamwe ngo hatazagira ikibananira.

Gusa uretse iryo huriro rihuza abo bahanzi bafite impano zitandukanye, uyu Mwami w’i Gisaka ubutumwa bwe abutambutsa mu njyana ya hip hop ariko yiganjemo injyana gakondo.

Ibi akabihuza n’uko no mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda barapaga mu buryo nabo batazi binyuze mu bisigo, imivugo.., gusa we icyo atandukaniyeho nabo n’uko hazamo ibicurangisho bitandukanye.

Uyu musore akimara kurangiza amashuri ye, yagiye mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kunoza inganzo ye binyuze mu rugendoshuri, bityo ibikorwa bye bigere kure ahuje imbaraga n’abandi banyempano.

Ashimangira ko nyuma y’uko guhuza imparaga byatangiye byatangiye kubyara umusaruro, asobanura ko kugeza ubu hari ibyo zimwe muri studio zabashije kubemerera, n’ubwo hari ibikibura ariko ngo hari ikizere ko bizarushaho kugenda neza.

Kugeza ubu,B Pac Rugamba(Umwami w’i Gisaka) amaze gukora indirimbo esheshatu zirimo iyo yakoranye na Gisa Cyinganzo n’indi yitwa “Ijisho rya Gatatu” yakoranye na Green P yitegura gukorera amashusho mu kwezi k’Ukuboza hakiyongeraho indi ya 7 yise “Impano” ifite amashusho.

Uretse umuziki, B. Rugamba asanzwe ari umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Gahima(Groupe Scolaire Gahima), akemeza ko guhuza uburezi n’umuziki nta cyo bimubangamiraho ahubwo ngo bimufasha gutanga ubutumwa bimworoheye.

IMPANO by B PAC ft MAKEDON official video

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fred - 2/12/2016 saa 13:43

yes mi homeboy ,courage kbs komeza wamamare bikaze
Kanda hano umusubize

Fiacre - 1/12/2016 saa 21:11

b pac nakomerezaho kabisa ibihangano bye birimo ubutumwa,ndamwibuka st joseph i kabgayi muzo bita umukandida w'irimbi,agacu...
Kanda hano umusubize

Fiacre - 1/12/2016 saa 21:09

b pac nakomerezaho kabisa ibihangano bye birimo ubutumwa,ndamwibuka st joseph i kabgayi muzo bita umukandida w'irimbi,agacu...
Kanda hano umusubize

anik - 30/11/2016 saa 14:02

congz musaza
Kanda hano umusubize

Nyampinga marcella - 30/11/2016 saa 08:52

tukurinyuma ibihangano byawe turabikunda cyane waruhe!!!!!!
Kanda hano umusubize

ghad - 30/11/2016 saa 14:15

bpac arashoboye kbs njye ndamwera cyane
Kanda hano umusubize

ghad - 30/11/2016 saa 14:17

bpac arashoboye kbs njye ndamwemera cyane
Kanda hano umusubize

- 30/11/2016 saa 20:53

Murakoze cyane Kandi Mukomeze nkunshyigikira.
Kanda hano umusubize

Bobo - 29/11/2016 saa 23:50

Big up big up bro!tukuri inyuma kandi urashoboye.Imana izagufashe kugera kuntego yawe no ku nzozi zawe.Courage!!!
Kanda hano umusubize

- 30/11/2016 saa 20:52

Murakoze cyane!
Kanda hano umusubize

Bobo - 29/11/2016 saa 23:43

Big up big up bro Urashoboye kandi n'Imana ijye ibigufashamo ndetse izanagufashe kugera kuntego no Ku nzozi zawe.wowe yibwire ndetse unakomeze ukore bizashoboka!Courage!!!
Kanda hano umusubize

- 29/11/2016 saa 21:04

komereza ho umwami w' igisaka turakwemera cyane
Kanda hano umusubize

berwa - 1/12/2016 saa 18:33

wibuke ko igisaka ari kinini,ntuzana indirimbo nzanacyijyenda,zidafasha cg nzitarimo ubutumwa bufasha abanyarwanda,uzaba udusebeje twese abanyagisaka kandi wiyise umwami wi gisaka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X