Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel Nyarwanda bisanze batari ku rutonde rw’abahatanira Groove Awards 2016

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu ihema rya Kigali Serena Hotel, ni bwo habereye umuhango wo gutangaza abahanzi n’abandi bakora ibihangano ndetse n’umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana bahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016 bitangwa ku baba barakoze neza cyane. Gusa ku rutonde rw’abazahatanira ibi bihembo bamwe mu bahanzi basanzwe bakomeye muri Gospel basanze batariho.

Mu byiciro 13 bihatanirwa mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2016, habonetse agashya ko kubona amazina mashya atari amenyerewe muri iri rushanwa dore ko ubusanzwe Groove Awards yashyiraga imbere cyane abahanzi b’ibyamamare, ugasanga abakizamuka baragenda bavuga ko abahanzi bato nta cyo iri rushanwa ribamariye.

Kuri ubu ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibi bihembo bya Groove Awards Rwanda 2016, benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ntabwo barugaragaraho, bamwe bikaba byatewe n’impamvu zabo bwite zatumye batitabira iri rushanwa kuko hari abo usanga barakoze cyane ugatungurwa no kutababonaho, gusa hari abandi bacye cyane batarugaragayeho kubera ko batigeze batorwa n’abanyamakuru ndetse ntibagiriwe icyizere n’abategura iri rushanwa.

Abatabonetse kuri urwo rutonde barimo: Aline Gahingayire, Tonzi, Theo Bosebabireba, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Dominic Nic, Simon Kabera, Alex Dusabe, Nelson Mucyo, Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza, Diana Kamugisha, Brian Blessed, ukongeraho n’amwe mu matsinda akomeye na yo atigeze agaragara ku rutonde, aho twavuga nka: The Blessing Family, Beauty For Ashes, True Promises, Alarm Ministries, Jehovah Jireh choir n’andi.

Dore urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016

1 MALE ARTIST OF THE YEAR

1a. Albert Niyonsaba
1b. Bigizi Gentil Kipenzi
1c. Kayitana Janvier
1d. Serg¬¬e Iyamuremye
1e. Thacien Titus

2 FEMALE ARTIST OF THE YEAR

2a. Favor Uwikuzo G
2b. Gogo Gloria
2c. Grace Ntambara
2d. Mama Paccy
2e. Stella Manishimwe Christine

3 CHOIR OF THE YEAR

3a. Ambassadors of Christ choir
3b. Gibiyoni choir
3c. Gisubizo Ministries
3d. Healing worship team
3e. Heman worshipers International

4 NEW ARTIST/GROUP OF THE YEAR

4a. Arsene Tuyi
4b. Cedric Sebba
4c. Claver Papy
4d. Manzi Olivier
4e. Sano Olivier

5 SONG OF THE YEAR

5a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries
5b. Icyo yavuze- Manzi Olivier
5c. Itangazo- Gibiyoni choir
5d. Ntacyo mfite- Bigizi Gentil Kipenzi
5e. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries

6 WORSHIP SONG OF THE YEAR

6a. Amfitiye byinshi- Gisubizo Ministries
6b. Bara iyo migisha- Healing worship team
6c. Nzamuhimbaza- Kingdom of God Ministries
6d. Ubutumwa- Janvier Muhoza
6e. Warakoze- Daniel Svesson Ft Aime, Simon Kabera and Patinet Bizimana

7 HIPHOP SONG OF THE YEAR

7a. Igitangaza: Blaise Pascal
7b. Inzira inyerera: P Professor
7c. Nyibutsa: The Chrap
7d. Waratoranyijwe: Rev Kayumba
7e. Yesu ni Umwami: MD

8 VIDEO OF THE YEAR

8a. Arankunda: Gaby Kamanzi
8b. Change me: Regy Banks
8c. Yehova: Janvier Kayitana
8d. Ntacyo mfite: Bigizi Gentil Kipenzi
8e. Urihariye: Gogo Gloria

9 DANCE GROUP OF THE YEAR
9a. Bounegers Drama team
9b. Planet shakers
9c. Praise again drama team
9d. Shekinah Drama team
9e. Shining stars

10 GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR
10a. Gospel Impact: Contact Fm
10b. Himbaza show: City Radio
10c. Magic Gospel mix: Magic fm
10d. Nezerwa: Inkoramutima radio
10e. Top stories: Umucyo Radio

11 RADIO PRESENTER OF THE YEAR
11a. Ange Daniel Ntirenganya
11b. Justin Belis
11c. Mbabazi Felix
11d. Nicodem N Peace
11e. Vainqeur Mutsinzi

12 TV SHOW OF THE YEAR
12a. Himbaza show- Flash fm
12b. Jambo Gospel: Family Tv
12C. Power of the praise- Royal tv
1dc. Shalom Gospel show- Clouds tv
12e. The Grace show- TV1

13 CHRISTIAN WEBSITE
13a. Agakiza.org
13b. Ibyiringiro.rw
13c. Issabato.com
13d. Iyobokamana.com
13e. Ubugingo.com

Nkuko Pastor Kaiga John ukuriye akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda yabitangarije abari aho, kugeza ubu gutora byatangiye, bikaba bizarangira mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2016.

Gutora uwo wifuza, unyura ku rubuga www.grooveawards.co.rw, ubundi buryo bwo gutora, ni ukujya muri terefone, ukinjirira ahandikwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo ‘Groove’ ugasiga akanya ugakurikizaho ‘Code’ buri wese uhatana yahawe, ubundi ukohereza ku 5000.

Tariki 13 Ugushingo 2016 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo muri iri rushanwa rya Groove Awards ribaye ku nshuro ya hano ribera mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X