Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bahanzi bamaze gutangaza umuhanzi babona ufite amahirwe menshi yo kwegukana PGGSS6

Mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane umuhanzi wahize abandi, maze ngo yegukane igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, irushanwa riruta ayandi yose ya hano mu gihugu cy’u Rwanda muri muzika, kuri ubu bamwe mu bahanzi nyarwanda batangaje umuhanzi baha amahirwe menshi kuruta abandi ndetse unashobora kuryegukana.

Bamwe mu bahanzi bagaragaje umuhanzi babona afite amahirwe yo kwegukana PGGSS6, aho kuri ubu mu majwi y’abaganiriye n’ikinyamakuru imirasire.com hagarukamo abahanzi 2 gusa ari bo Urban Boys na Bruce Melody.

Kuri uyu wa gatanu ubwo ikinyamakuru cyashakaga kumenya umuhanzi umwe mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa rya PGGSS6, abandi bahanzi batari muri iri rushanwa baha amahirwe yo kuryegukana, umubare munini w’abahanzi wagaragaje ko itsinda rya Urban Boys ari ryo babona rifite amahirwe yo kuryegukana bashingiye ku bikorwa aba bahanzi bafite ndetse n’uko mu bitaramo byabanje bagiye bitwara ku rubyiniro ndetse bakanashimisha imbaga y’abantu babaga bitabiriye ibyo bitaramo.

Usibye Urban Boys, undi muhanzi uri guhabwa amahirwe menshi ni Bruce Melody aho na we bavuga ko ari umuhanzi ufite ubunararibonye ndetse ngo n’amarushanwa aheruka yagiye agaragaza ko afite ubushobozi bwo kuba yakwegukana iki gikombe kiruta ibindi muri muzika nyarwanda.

Bamwe mu bahanzi baganiriye n’ikinyamakuru imirasire harimo umuraperi Riderman, umuraperi Fireman, Umuraperi Jay Polly, Dj Pius ndetse n’abandi.

Jay Polly yavuze ko we akurikije ibikorwa ndetse n’uko abahanzi bagiye bitwara ku rubyiniro mu bitaramo byagiye biba, aha amahirwe itsinda rya Urban Boys. Aha avuga ko Urban Boys bitwaye neza mu bitaramo ndetse bakanashimisha abafana babo, ikindi ngo ni uko aba bahanzi bafite indirimbo nyinshi kandi zikunzwe n’abanyarwanda benshi.

Riderman yunze mu rya Jay Polly avuga ko we abona Urban Boys bazegukana iri rushanwa ndetse ko banakwiye igikombe kuko bakoze uko bashoboye ndetse bagashimisha abafana babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Ibi byaje gushimangirwa na mugenzi wabo w’umuraperi Fireman nawe wavuze ko nta gushidikanya Urban Boys ari bo aha amahirwe ko bazegukana PGGSS6.

Gusa ku ruhande rwa Dj Pius we asanga iri rushanwa abahanzi bafite amahirwe yo kuryegukana kurusha abandi ari 2, umuhanzi Bruce Melody akaza ku isonga hagakurikiraho Urban Boys. Aha avuga ko akurikije uko abahanzi bagiye bitwara mu bitaramo bitandukanye uko ari 7 bamaze gukora ndetse n’ubuhanga bwa buri muhanzi nta gushidikanya Bruce Melody na Urban Boys ari bo bafite amahirwe yo kwegukana iyi Guma Guma Super Star 6.

Uretse Dj Pius, hari n’abandi bahanzi bemeje ko Bruce Melody afite amahirwe yo kwegukana PGGSS6, ngo kuko ari umuhanzi ushoboye ndetse yanitwaye neza mu bitaramo 7 byabaye anashimisha abakunzi ba muzika nyarwanda.

Kugeza ubu abakunzi ba muzika bafite amatsiko menshi yo kumenya umuhanzi uzegukana iri rushanwa kuko abahanzi bose baririmo bakomeye ku buryo bigoye kumenya uzaryegukana.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/08/2016 saa 22:27

Ndabakunda.?
Kanda hano umusubize

schadale - 13/08/2016 saa 08:41

Mukomereze aho ndabakunda.
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 20:23

Iyi si inkuru ni ubufana. Iyaba nibura mwakoze urutonde rwuzuye mwifashishije ipereza rifite imibare ifatika. Inkuru zanyu hafi ya zose muzikorera mu biro, nta kugera kuri tere (terrain/field). Ni yo mpamvu usanga haburamo igufa akenshi. Gusa ndabakunda cyane!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X