Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu banyamakuru batangiye kwishyiramo Akiwacu Colombe bishingikirije Mutesi Aurore

Ibitangazamakuru n’abanyamakuru batandukanye bamaze kutavugarumwe na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe, Nyuma yo kugaragara yambaye utwenda two kogana mu irushanwa rya Miss Supranational ribera muri Pologne ririmo abahatana bagera kuri 80.

Aba banyamakuru bashyize mu majwi uyu Nyampinga bavuga ko atahaye agaciro umuco Nyarwanda, nyamara mu gihe Mutesi Aurore na umwali Neema bambaye utwenda tw’imbere ariko bagakingaho ibisa n’utweko ubwo bitabiraga amarushanwa atandukanye.

Ibi rero byateje ikibazo ku banyamakuru bo mu Rwanda aho bamwe bamutunga agatoki ko yatesheje umuco Nyarwanda agaciro ahubwo akibanda ku by’amahanga.

Gusa ku rundi ruhande, hari abamushimye ndetse banashyigikira ko yatinyutse amarushanwa mpuzamahanga, bityo ngo yagendeye ku mabwiriza agenga irushanwa.

Bakomeza bashimangira ko hari benshi bagaragaza ikimero no ku rwogero rusange kandi batari mu irushanwa, nuko wenda ngo nta mafoto abigaragaza, bityo rero ntibagakwiye kumujora.

Miss Colombe yatangaje ko we yakoze igikwiye mu gihe gikwiye. Ndetse asaba abanyarwanda kumushyigikira bakamutora bikamuhesha amahirwe muri iri rushanwa kuko ngo ahagarariye igihugu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 26/11/2016 saa 12:46

nanjye ndabona ntacyo bitwaye pe ahubwo courage kandi tumwifurije kuzabatsinda
Kanda hano umusubize

pico - 24/11/2016 saa 22:36

imyaka yawe irakwemerera kuvuga utyo
Kanda hano umusubize

kabarisa - 24/11/2016 saa 06:43

Ariko njye ndasaba abantu bavuga ko Colombe atahaye agaciro umuco Nyarwanda, badusobanurire neza icyo umuco uteganya kumyambarire? Usibye kutamenya gusobanura ibintu neza, buriya kuriya Aurore yari yambaye ni igipimo cy'umuco nyarwanda? Wari watembera mumihanda, cyangwa wari wajya ahantu habereye ibirori bya Kinyarwanda ugasanga hari abakobwa bambaye nka Aurore??? Ibyubu miss ubwabyo si umuco nyarwanda, nibyo twazaniwe nabazungu. Kubwanjye rero numva niba twarabyemeye iwacu, tutakwiye no kuba indyadya ngo tubihuze numuco nyarwanda kuko ntaho bihuriye. Bajye biyambarira rwose uko amategeko y'irushanwa abiteganya kandi bagendere no kumutimanama wabo. naho umuco wacu wo wapfuye cyera kandi ugiye iburyasazi azimira bunguri!!!
Kanda hano umusubize

kabarisa - 24/11/2016 saa 06:41

Robert k - 24/11/2016 saa 03:09

Ngewe miss Akiwacu ntajwi ryange namuha koko yatesejeje agakiro umuco wabanyarwanda yakambaye kuriya umwari wurwanda ayomarusanwa yanayareka ntacyo atumariye
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 27/11/2016 saa 09:50

Birababaje kubona aba Miss bahabwa amafaranga y'igihugu bakajya mumarushanwa bazi neza KO bagomba kwambara Bikini bagerayo ntibayambare. Ndashima Colombe kuko yazirikanye icyamujyanye akaba aricyo akora. N'iba arugutesha umuco nyarwanda agaciro kuki leta yemera ko bajya guhagararira u Rwanda ? Ese nibo biyohereza? Niba biyohereza kuki bivugwa ko bahagarariye igihugu kitarabohereje? Ministre w'umuco azadusobanurire.
Kanda hano umusubize

emma - 24/11/2016 saa 01:55

HAHAHA ARIKO ABANYARWANDA MUZABA ABATURAGE KUGEZA RYARI NONE SE MISS BIVUGA IKI HAHAHA NTAGITANGAZA KIRIMO ABATARABIKOZE NUBUTURAJYE BWABO KURIYA NIKO BIKORWA KWISI YOSE IRIYA YOMURWANDA NGO MISS RWANDA NI JOCK KUKO UTAMBAYE KURIYA NTAYABA ARI MISS UBWOSE TWAMENYA DUTE NIBA ORORENA NEEMA BATARI BAFITE IBIBYIMBA KUMATAKO CYANGWA NAHANDI ,,,,,,, MUZAJYE MWIGA MUKORE UBUSHAKASHATSI
Kanda hano umusubize

Natus - 25/11/2016 saa 09:36

Ubutaha bazareba niba kugitsina nta bibyimba bafite,uzarebe ko kariya gakariso mutazategekwa kukavanamo kandi mukabikora. Eeeh.. Ugiye iburyasazi azimira bunguri .Abazungu ibyo bakora birenze biriya ntimubazi,namwe ngo ni ibigezweho !! Icyo umuzungu akoze nicyo kitwa ikigezweho kugikora bikaba itegeko,sha mwarisuzuguye,murisuzugura,muzahora musuzuguwe....puuu !! Ubukene ni bubi,ariko ubukene burenze ni ugukena mumutwe..!
Kanda hano umusubize

Pxnos lenos - 23/11/2016 saa 21:18

muduhe numero yo kumushyigikira ahubwo
Kanda hano umusubize

k.fabius - 23/11/2016 saa 18:36

ariko abanyarwanda babaye gute koko colombe nta cyaha yakoze .ko babandi bahora bambara utwenda rugaragaza uko bateye munsengero no muri za office mutajya mubabwira.colombe we ya mbaye ibijyanye ni gice cya competiom igezemo.mumushyigikire kuko aserukiye urwanda.mureke amashyari kuko hari benshi batabashije kugera muri ririya rushanwa .colombe courage tukwifurije intsinzi
Kanda hano umusubize

nadine - 23/11/2016 saa 17:51

Ikorere icyakujyane sha urekane umuco nyarwanda nukuvuga kutambara ikareso abo bose banditse banditse izo nkuru batambaye amakareso utambaye ikareso muri bo ninde ko badakura imyenda ngo bambare impu ahubwo abo bose nababonye ikibero cyawe barifuza gusa ikorere icyakujyanye ubareke sha baguma bitwaza imico nyarwanda nta muco wishe iwicaye nabi ababaza imbere ye
Kanda hano umusubize

jmv - 23/11/2016 saa 17:16

Tujye tuvugisha ukuri cyeretse nimba nta muco ukibaho naho ubundi ibintu nk'ibi byo kwambara ubusa mu ruhame ntawabyifurjza uwo akunda uzaba umubyeyi agaheka akanarera. Cyeretse ari take away.
Kanda hano umusubize

philos - 23/11/2016 saa 15:48

Erega mubanyamakuru naho harimo injiji nyinshi ndetse bamwe ntibagendana nigihe. Ubwo uwo mwali yambaye nabi koko? courage mwana wacu , abavuga bazavuga. Ikomereze amarushana kandi amahirwe masa!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X