Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu banyapolitike bakunzwe cyane mu minsi yashize mu Rwanda ubu barihe? ( Igice cya mbere)

Si mu Rwanda gusa benshi mu banyapolitiki bajyaho bakunzwe, ariko bamara kuvaho bakibagirana. Mu Rwanda hari benshi mu banyapolituke bakunzwe ndetse na zimwe mu ngendabitekerezo zabo zikaba zarafashije umuryango nyarwanda. Ikinyamakuru imirasire cyashatse kubereka bamwe mu banyapolitike bavuzwe cyane nyamara ubu ukaba utamenya irengero ryabo.

JPEG - 49.7 kb
Joseph Habineza, Oda Gasinzigwa na Protais Mitali ntibakivugwa

Bamwe muri aba banyapolitiki bakoze imirimo ikomeye mu gihugu, bamwe babaye aba minisitiri abandi bakoze mu bigo bikomeye bya Leta, ndetse abandi bari bafitiwe ikizere.

Amakuru yakunze kugaragara mu mitwe y’inkuru z’ibinyamakuru byo muri Afrika y’I burasirazuba iyo aba bayobozi babaga bavuyeho, yagaragazago ko aba bayobozi batubahirije inshingano zabo uko bikwiye.

Protais Mitali

JPEG - 73.4 kb
Protais Mitali yahunze igihugu

Protais Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana. Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015. Mitali yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda.

Tariki ya 03 Mata 2015 nibwo inkuru y’uko Mitali yahunze atakiri ambassaderi yamenyekanye, byanemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Louise Mushikiwabo aho yagize ati “Icyo tuzi ni uko atari aho yagombye kuba ari (muri Ethiopia aho yari asanzwe akorera), akaba atari na hano mu gihugu kandi tukaba twari tuzi ko tariki ya 04 Mata ari bwo yari kuzafata indege ataha mu Rwanda, ubwo rero ibisigaye ni iperereza.”
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta makuru y’aho uyu mugabo yaba aherereye azwi neza.

Gusa uyu yanashyiriweho impapuro zo ku muta muri yombi na Polisi Mpuzamahanga ya Interpol ashinjwa ibyaha byo kuneyereza umutungo w’Ishyaka PL yari ayoboye.

PNG - 88.2 kb
Mitali yashyiiweho impapuro zo kumuta muri yombi

Joseph HABINEZA

JPEG - 39.9 kb
Joseph Habineza yari akunzwe cyane ariko ubu ntakivugwa

Joseph Habineza wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana yahawe inshingano zo kongera kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yayoboraga mbere yo kuba Ambasaderi, nyuma yaho yakirizwa ku rubuga rwa Twitter n’abamugezaho ibitaragenze neza mu gihe atari ahari.
Muri Guverinoma Nshya yashyizweho na Minisitiri w’Intebe , Anastase Murekezi, Joseph Habineza ni we wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo asimbuye kuri uyu mwanya Mitali Protais.

Muri Gashyantare 2011 nibwo Minisitiri Joseph Habineza yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite asimburwa na Mitali Protais wacyuye igihe muri Guverinoma yasimbuwe. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwa Minisitiri Joseph Habineza, yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

Muri Kamena 2014, Joseph Habineza yongerewe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana ndetse kuwa 18 Kamena 2014 akaba yari yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Mu gihe yamaze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri Joseph Habineza yakundwaga cyane n’urubyiruko ndetse akaba yarakoraga iyo bwabaga Minisiteri yari ayoboye igatera inkunga ibikorwa by’Umuco n’Imyidagaduro.

Kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda ridakunze kuvugwaho rumwe, umuziki wo mu Rwanda uvugwaho guta umwimerere n’ibindi byose ni ibyagiye bigarukwaho mu birego byagejejwe kuri Minisitiri Joe. Nyuma byaje gutangazwa ko yahagaritswe ku mirimo ye. Uyu nawe ntakivugwa mu itangazamakuru.

Oda Gasinzigwa

JPEG - 45.4 kb
Oda Gasinzigwa yari minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ariko ubu nawe ntakivugwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ari we Dr Gashumba Diane wasimbuye Oda Gasinzigwa wari usanzwe uyobora iyi Minisiteri nk’uko tubikesha itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Oda Gasinzigwa yari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango. Yakuwe kuri uyu mwanya haza gukekwa ko atujuje neza inshingano yari ashinzwe cyane cyane ko ngo yananiwe gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda. Kugeza ubu nta makuru y’aho yaba akora cyangwa ari muri iyi minsi yari yamenyekana.

Si aba gusa bagiye bava ku butegetsi bakaba batazwi aho bari ubu, ahubwo ikinyamakuru imirasire cyashimye guhera kuri bake. Gusa ikigaragara ni uko abatari bake bavuye ku mwanya yabo atari ku bushake bwabo ahubwo ari uko batabashije kuzuza inshingano zabo.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Iraguha - 9/08/2016 saa 22:16

Abanyamakurumurasabwakutubwira, ahobaherereye. Kukontiwanyumvisha, ukuntu, umuntuyasoza, imirimoye, nyuma, akaburaburundu. Ntampamvuyindi, ihari. Murasabwagucukumburamukamenya, ahobari. Thx
Kanda hano umusubize

Emmy - 9/08/2016 saa 12:26

Uretse nabose ababohoye urwanda bizwi harimo Kayumba Nyamwasa nabandi ahobari urahazi cg baranezerewe?Mumagambo make:Igihembo cyo gukorera ibyisib nabisi Gusa nicyo.
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 12/08/2016 saa 10:26

Wowe ubuza kayumba ubu yabaye SOLDAT, NI EX. general civilian. Nta general warwanye inyeshamba ahunga igihugu yarwaniye. We yashize imbere INDA GUSA- Muzabaze ba Muzehe bakuye Idiamin, Obote atangiye kwica abanyarwanda nabagande, bongera bafata ishyamba(afrikayepfo yabagaho),bakuyeho Obote bongera bajya muri gouvernement, haza Tito Okello nawe aba nka Obote bakuraho uwiyita general hajya umugabo M7, Muzehe araseka ati ubu hageze aho gutaha, Kayumba yarihe? yapanze iki? Ariko jye nabanye nawe nzi ko ari umuntu. Ijambo rya mbere yavugiye kuri BBC sinigeze nemera ko ariwe ubivuga...Narinzi ko bamubeshyera no guhunga atahunga, Yego yashakaga gukomera, Yego yashakaga kumenyekana....ariko Ibyo yakoze ni tactick ihira abafaransa gusa niba baribenshe ko nomuri englofone bikora( ubundi ukurikije nibyo uyu mugabo yize ntiyakabaye injiji( si uku mutuka kuko murabona na RNC yamunaniye kuyobora ubwose....), gutsindwa kwa mbere nukwemera ko ubaye impunzi( iyo ufashe ishyamba birumvikana ko hari ibitakunezereje, kandi ufite abakuri inyuma), ariko ubuhunzi nabazungu bakubwira ko bazagufasha ni imyaka 3 ya mbere nta musaruro, ubahaye usigara umeze nka ba bandi babeshejweho no kubeshya ko bagiye kujya kwandikisha ishyaka mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Emmy - 9/08/2016 saa 11:47

Uretse nabose ababohoye urwanda bizwi harimo Kayumba Nyamwasa nabandi ahobari urahazi cg baranezerewe?Mumagambo make:Igihembo cyo gukorera ibyisib nabisi Gusa nicyo.
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 8/08/2016 saa 19:13

NIBAMENYEKO NANYINA W'UNDI ABYARA UMUHUNGU MANDA ZABO ZARARANGIYE NTIBAKIRI KWIBERE NYINE
Kanda hano umusubize

ddn - 9/08/2016 saa 13:06

ubwose ushatse kuvuga iki??
Kanda hano umusubize

sangano - 8/08/2016 saa 18:49

tuyise uraturagiye kbs ese murwanda kwitwa ko ukomeye nukuyobora?gucuruza kubaka ubuzamu gusenga byo nti byagira umuntu ukomeye politke nimba ariyo ishorwamo frw uyigiyemo bigatuma yitwa igikomerezwa turacyari inyuma ubuse uruhuri rw,ibibazo urwanda rufite ni abo batakiyobora?usibye ko mbona nta nabazi cyane
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 18:25

Tugira indimi nyinshi ni yo mpamvu dukura busabune mu myumvire. Ejo Minisitiri w'Intebe ati tujye dushima Imana. Kandi buri mwanya aba avuga ko byose tubikesha Nyakubahwa! Ubundi ati tugomba kwigira. Wakwigira ute utigirira icyizere? Hagire umfasha kubyumva.
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 16:49

Leta mubyeyi ntaho yagiye!
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 15:59

Niba bashyirwaho, birumvikana ko banakurwaho. Aho bari? Bari aho bari bari mbere y'uko bagirwa ibikomerezwa: mu buzima busanzwe. Benshi bategereje icyo Imana cg Inama ya Leta ibagabira dore ko abo bombi ari bo bagena byose i Rwanda! Kwihangira imirimo byo sinzi niba ari benshi babikora n'ubwo baba bafite igishoro. Baba bararemaye!
Kanda hano umusubize

eva - 8/08/2016 saa 15:56

Gusa mu byumweru nka bibiri bishize ubwo jeannette kagame yari hanze y'Igihugu nabonye yaherekejwe na Oda Gasinzigwa muzacukumbure mumenye neza icyo asigaye akora
Kanda hano umusubize

David - 8/08/2016 saa 13:37

Ese baba bsgaruka mwitangaza makuru kwendamwiki
Kanda hano umusubize

Gasuzuguro - 9/08/2016 saa 11:36

Yego ra.kwendamwiki se nyine David nibagume iyo babe barya amafaranga y'agasezero. muharanire kwamamara no gukomera imbere y'imana naho imbere y'abantu n'ukwandagara no kwandavura wapfa ukajya gihenomu kwa RUREMANKWASHI.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X