Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu baturanye n’umuhanzi Danny Nanone bemeza ko ari umuhanzi ufite imyitwarire myiza

Umuhanzi Dannya Nanone, akaba ari na we muraperi rukumbi w’umusore uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6, kuri ubu abaturanyi be bahamya ko ari umuntu witwara neza kandi ucisha bugufi bitangaje.

Uyu muhanzi utuye mu Kagari ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo, abaturanyi be bavuga ko ari umuntu ucisha bugufi wirinda kugirana amakimbirane n’uwo ari we wese, yaba n’umwana muto ngo yirinda kuba yamuhutaza.

Abaturanyi ba Danny Nanone kandi bavuga ko bigoye kubona yagiranye amakimbirane n’undi muntu.

Bavuga ko kandi amafaranga ye aribwaho na buri wese ngo kuko atajya yirata ahubwo n’iyo akeneye guhaha ahahira aho atuye n’uhacururiza agafata ku mafaranga ye.

Ibi kandi bishimangirwa n’umubyeyi w’uyu muhanzi, uvuga ko umwana we atigeze na rimwe abona agirana amakimbirane n’abandi cyangwa ngo abone baza kumuregera ngo yababangamiye.

Gusa abaturanyi b’uyu muhanzi bavuga ko ngo igikunda kumubangamira ari umukobwa babyaranye ukunda kuza ugusanga ahagaze no mu muhanda ari kumutuka, ariko ngo Danny agerageza kumwihorera agacisha bugufi kuruta uko undi muntu wese yakwihanganira ibyo umukobwa babyaranye amukorera, ibi ngo bikaba ari ibigaragaza ko Danny Nanone aca bugufi birenze.

Abaturanyi ba Danny Nanone batangaje ibi nyuma y’uko mu minsi yashize hari hagaragaye ukutumvikana kwa Danny Nanone n’umukobwa babyaranye ndetse uyu muhanzi akaza no gufatwa n’inzego z’umutekano zikamufunga, benshi bakaza kuvuga ko yafungishijwe n’umukobwa babyaranye ariko bikaza kugaragazwa ko itari yo mpamvu ndetse akaza no kurekurwa agakomeza imirimo ye cyane ko nta n’icyaha cyamuhamye, cyatuma afungwa.

Gilbert MHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDAYAMBAJE Jean pierre - 19/06/2016 saa 11:20

SALAMA DANN KOMEREZAHO
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE Jean pierre - 19/06/2016 saa 11:18

DANN NARYE MPISE NKWEMERA PE!
Kanda hano umusubize

jojo - 15/06/2016 saa 11:09

imana ibimufashemo!
Kanda hano umusubize

masengesho claude - 13/06/2016 saa 21:44

danny nanjyendamukunda ni umuhanzi utirata amahirwe magira nuko yaba umugabo wa knowless
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X