Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bategereje ko Mafikizolo ibataramira bataha bimyiza imoso

Nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, itsinda rya "Mafikizolo" ryo muri Afurika y’Epfo bari bari mu mujyi wa Kigali aho bari baje gutaramira no gususurutsa abitabiriye inama ya AU, ndetse bikaza no gutangazwa ko bari buze gutaramira abakunzi ba muzika mu kabyiniro kazwi ku izina rya People, abagiye muri ako kabyiniro bazi ko bari butaramirwe barategereza baraheba.

Abari bategereje ko Mafikizolo babaririmbira ndetse bakaba bari baretse kujya ahandi ngo batavaho bagacikwa n’iki gitaramo, basohotse bivovota bavuga ko bitari bikwiye ko abantu bajya bakinisha abakiriya ngo abahanzi runaka baraza gutaramana n’abakunzi babo bikarangira batabonetse.

Gusa n’ubwo aba bahanzi batataramiye abari baje muri aka kabyiniro amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com ndetse anafitiwe gihamya avuga ko iri tsinda ryahasohokeye mu buryo bw’ibanga rikomeye, ndetse ngo nta na gahunda yo guhura n’abantu yari ihari byongeye ngo nta n’umunyamakuru wari wemerewe kubafotora cyangwa ngo abaganiririze muri aka kabyiniro.

Nyamara n’ubwo aba bahanzi batataramiye abafana babo, ubwo bageraga mu Rwanda byari byatangajwe n’umwe mu bari babazanye, Bruce Intore, aho yari yavuze ko iri tsinda riza gutaramira i Kigali.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: "Mafikizolo bari mu mujyi, duhurire People (Akabyiniro) iri joro."

Ab’inkwakuzi rero baraye muri aka kabyiniro barindiriye ko aba bahanzi babaririmbira bataha batabaciye iryera nyamara aba bahanzi bari bahageze.

Ibi byatumye abafana bari basohokeye muri aka kabyiniro bagambiriye kubona Mafikizolo bataha baririmba urwo baboneye muri aka kabyiniro nyuma yo kutabona amaso ku maso aba bahanzi kandi bari bahasohokeye.

Ibi bibaye bije bikurikira ibiherutse kuba aho nanone abafana b’itsinda rya P-Square bari batangarijwe ko baza gutaramirwa n’iri tsinda birangira batabaciye iryera, kandi byari byatangajwe ko aba bahanzi mbere y’uko bakorera igitaramo I Goma bazabanza guca I Kigali bagataramana n’abafana babo ariko ababategereje amaso agahera mu kirera bagataha bimyiza imoso.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jolie mendoza - 19/07/2016 saa 13:54

hey My super star
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X