Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bebe Cool yangiwe gukandagira ku butaka bw’Ubwongereza

Mu gihe yari ategerejwe mu bashyitsi bakomeye bazataha ubukwe bw’umwana w’umuherwe Sudhir Ruparelia buzabera i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza, Moses Sali (Bebe Cool), umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Uganda, yimwe visa imwemerera gukandagira ku butaka bw’Ubwongereza.

Bebe Cool yagombaga guhabwa visa bitarenze mu ntangiriro z’iki cyumweru gusa kugeza ubu ikinyamakuru XClusive News gitangaza ko uyu muhanzi yangiwe kuzajyayo ku mpamvu batigeze basobanura neza.

Si uyu muhanzi wenyine wimwe visa ijya mu Bwongereza kuko n’abandi bagabo bakomeye muri Uganda bagombaga kuzataha ubu bukwe barimo Tom Mugenga, Ronnie Ndyareeba n’abandi ntibarahabwa ibyangombwa mu gihe ibirori bizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Impamvu yatumye aba banyamafaranga na bo badahabwa impapuro zibemerera kujya mu Bwongereza ntiyatangajwe.

Ni ku nshuro ya kabiri Bebe Cool yimwe Visa kuko no muri Mata 2016 yashatse kujya muri Amerika aryozwa ko yarwanyije ubutinganyi.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X