Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Birangiye Himbaza Gospel Festival ihinduriwe amatariki n’ahantu yazabereye

Mu gihe byari biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2016, mu mujyi wa Kigali hazabereye iserukiramuco ry’abahanzi baririmba baramya bakanahimbaza Imana, kuri ubu abategura iri serukiramuco bamaze guhindura itariki ndetse n’aho iri serukiramuco ryari kuzabera, dore ko ryigijwe inyuma ho ukwezi kose.

Byari biteganijwe ko iri serukiramuco rizaba ku italiki ya 04 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Kigali kuri parikingi ya Petit Stade i Remera. Gusa kubera impungenge z’imvura yashoboraga kwica iri serukiramuco, abaritegura bafashe icyemezo cyo kurikura ahantu hadasakaye ahubwo bifuza kurijyana ahatwikiriye kugira ngo imvura itazaryica.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Serena Hotel abategura iri serukiramuco bemeje ko ariho rizabera gusa ikibazo kiba ko ibyumba by’iyi hotel byamaze gufatwa kugeza uku kwezi k’ Ukuboza 2016 kurangiye, ibi byatumye barishyira tariki 8 Mutarama 2017 muri Serena Hotel ku mpamvu zinyuranye nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri serukiramuco.

Urest kuba ryahinduriwe amatariki naho rizabera, abahanzi bazaririmbamo kimwe n’amakorali, nkuko bari batangajwe mbere ntawavuyemo bazitabira iri serukiramuco rya mbere rigiye kuba bwa mbere mu Rwanda ndetse rikaba na rimwe mu bikorwa byitezwe bizerekana ko umuziki wo kuramya no guhimbaza umaze gutera imbere.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X