Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bitunguranye Solly Mahlangu ntakitabiriye Rwanda Shima Imana

Mugihe abanyarwanda batari bake bari bategereje kuzataramirwa n’umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu ukomoka muri Afrika y’Epfo agiye aho byari byaratangajwe ko azitabira igiterane cya Rwanda Shima Imana, kuri ubu amakuru agera ku kinyamakuru imirasire aravuga ko uyu muhanzi atakije mu Rwanda.

Pastor Solly Mahlangu uheruka mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe mu gitaramo yari yatumiwemo na Patient Bizimana akishimirwa n’abatari bacye, yari yongeye gutumirwa mu Rwanda mu giterane mpuzamatorero cya Rwanda Shima Imana kizaba tariki 7 Kanama 2016 kikazabera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru imirasire.com ni uko Solly Mahlangu wamamaye mu ndirimbo; Wahamba nathi, Obrigado, Mwamba mwamba, Pokeya Sifa n’izindi, atakije mu Rwanda kubera impamvu zitari kuvugwaho rumwe kuko hari abavuga ko yabujijwe kuza kubera ibikorwa byinshi biri kubera muri Kigali, abandi bakavuga ko arwaye.

Aya makuru yaje kwemezwa na Bishop Vuningoma Dieudonne wo muri Zion Temple akaba umwe mu itsinda ryateguye Rwanda Shima Imana y’uyu mwaka, aho yatangaje ko Pastor Solly Mahlangu arwaye mu nda, ikaba ari yo mpamvu yatumye atazaboneka. Gusa yizeza abanyarwanda ko mu gihe cya vuba azaza kubataramira, ngo kuko bafitanye amasezerano bivuze ko bari baramwishyuye itike izamuzana.

Yagize ati: "Pastor Solly yagize ikibazo mu nda, yagize akabazo ntiyaza ariko azaza ubutaha kuko dufitanye contract nawe (amasezerano) nta kibazo kandi twarabyujuje."

Gusa nubwo abateguye Rwanda Shima Imana bavuga ko Solly arwaye, andi makuru aravuga ko impamvu nyamurkuru yaba itumnye atazaboneka muri Rwanda Shima Imana ari uko basanze bazamutumira mu gihe kiri imbere kuko muri iyi minsi ngo muri Kigali hari kubera ibintu byinshi nka Expo (imurikagurisha), bityo bakaba batabona ahantu hanini ho yakorera ibitaramo ndetse bakaba banafite impungenge z’uko aje muri iyi minsi ashobora kubura abantu.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X