Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bosebabireba ngo ibyo Clever J yakora byose ntiyamwemerera ko baririmbana indirimbo idahimbaza Imana

Mu gihe hashize iminsi bivugwa ko umuhanzi Clever J, ukomoka mu gihugu cya Uganda, ndetse ubu uri mu Rwanda, yifuza gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba, kuri ubu uyu munyarwanda waririmbye indirimbo zihimbaza Imana ndetse zigakundwa n’abatari bake yatangaje ko kuba batarakorana indirimbo nta kindi kibazo cyaba kibirimo. Gusa yongeraho ko ibyo yakora byose indirimbo itari iyihimbaza Imana adashobora kuyikora.

Theo Bosebabireba avuga ko ngo Clever J mu minsi yashize yagerageje kumuhamagara ngo babonane gusa akaza kumva urusaku rumeze nkaho bari bari mu kabari bituma atajyayo, ariko ngo nibabonana bazabiganiraho yumve niba indirimbo ashaka ko bakorana ntaho byamubangamira.

Yagize ati: "Ntabwo ndamwemerera ko dukorana indirimbo. Gusa ndamutse nemeye ko dukorana indirimbo izabe ari indirimbo ihimbaza Imana . bitari ibyo nta yindi nakwemera ko dukorana."

Theo Bosebabireba yakomeje avuga ko kuba yakorana na Clever J uzwiho kuririmba indirimbo zisanzwe bakunze kwita iz’isi ‘Secura’ nta kibazo abibonamo. Ikibazo cyavuka igihe bakoranye indirimbo idahimbaza Imana.

Yongeraho ko umunsi bazabonana bazabiganiraho bakareba uko bazakorana ariko kugeza ubu atarabyemera gukorana indirimbo n’uyumuhanzi wo muri Uganda.

Mu biganiro bitandukanye Clever J yagiye atanga mu bitangazamakuru bitandukanye, yahamije ko Bosebabireba amubonamo impano itangaje mu murimo wo kuririmbira Imana ndetse ngo yasanze ari umuhanga cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana. Bityo yifuza kuba bakorana indirimbo nubwo atavuze ubutumwa buzaba buyirimo.

Theo Bosebabireba yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’ ,‘Bosebabireba’n’izindi. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo zihimbaza Imana za Audio zirenga 100 ni za Video zigera kuri 67 kandi ngo ari mu myiteguro yo gushyira hanze izindi mu minsi ya vuba.

Naho Clever J yatangiye kumvina mu muziki mu 1994. Aza gutangira kwamamara muri Afurika y’Iburasirazuba cyane mu myaka ya 2003 kugeza 2006 mu ndirimbo zirimo; Manzi Wanani, Sumulula, Fanya Kazi, Ensi Yaleeta” n’izindi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Wamahoro - 14/10/2016 saa 19:27

Wiriwe Teo Ndagukeneye Tuvugane,kukonkumdaga Ibihanganobyawe,mba R D C
Kanda hano umusubize

femba - 21/06/2016 saa 08:26

aaa ngaho nasohore secura isakramentu ahite arisezeraho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X