Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bruce Melody yemera ko yataye Uwiteka

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, wamenyekanye mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku izina rya Bruce Melody, ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri secular music yo mu Rwanda avuga ko yari afite icyifuzo cyo kuzaba umushumba mu itorero yasengeragamo (Pasitoro), ariko Korari yaririmbagamo igatuma azimukwa ndetse anibagirwa iby’uwo muhamagaro.

Bruce Melody yatangaje byinshi ndetse agaragaza ko afite akababaro kenshi ko kuba atarabaye pasitoro, n’impamvu yatumye ava muri gospel akabyanga burundu kugeza magingo aya.

Bruce Melody avuga ko yahoze muri korari ayikurwamo n’uko bamukumiraga ku bihangano bye nk’abandi bana bose, yakuze asengera mu itorero ry’ababyeyi be, ADEPR.

Nubwo yari akiri muto ariko yaririmbaga muri korari. Avuga ko yahimbaga indirimbo, ariko aho kugira ngo abe ari we uzitera nk’uko yabyifuzaga kuziyobora nk’umuhimbyi wazo , ahubwo abari bamukuriye bakaba aribo baziyitirira, bityo we agahezwa ku bihangano bye, ntibanamuhe umwanya wo kubiyobora uko abyumva.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyo umuntu avuye iruhande rw’Imana umwanzi Satani ahita amubona, ari nacyo cyatumye ajya mu ndirimbo zisanzwe.

Gusa avuga ko byose yabitewe na Korari yaririmbagamo, aho avuga ko magingo aya amakorari yose aramutse abaye agikora nk’uko mbere akiririmba byari bimeze bizakomeza gutuma hari n’abandi babivamo.

Bruce Melody yagize ati: "Nukuri nakundaga umurimo w’Imana kandi nkunda no kuririmba ku buryo numvaga nta kabuza nzakorera Imana nkanaba pastori. Ariko Korari yansigiye igikomere na n’uyu munsi. Ubuyobozi bwa korari bwankumiraga cyane ndetse nkumva nanjye birambabaje biza gutuma nsezera muri korari. Kandi burya iyo uvuye impande y’Imana umwanzi ahita akubona ubwo byahise bituma mpura n’abantu benshi bambwira ko mfite ijwi ryiza ngo naribyaza umusaruro ni ubwo buryo naje kujya mu ndirimbo zidahimbaza Imana. Ariko na n’uyu munsi niba ariko amakorari akimeze bazikosore pe batuma benshi bazinukwa gukorera Imana kuko nta bwisanzure baba babahaye."

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse mu 1992. Avuka mu muryango w’abana 4 barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Iwabo ni mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, ho mu kagari ka Kamashahi, kugeza magingo aya akaba ari na ho agituye.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igihe - 27/10/2016 saa 18:01

Ndabonahubwo ufite kamere yubwibone, nonese bangahe bahimba ntihagire nukoresha ibihangano bye? Reka kuvanga man Imana ikundumuntu wicisha bugufi. Kandi nta excuses waduha. none se ubu wahimbye idini na choral yawe. Bangahe se babikora? Iwanyu sakirirego murayizi?
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 20:08

Ego Uritwajeko Bagukumiriye Muri Korari, Ego Womengo Imbere Y'abantu Birumvikana Ariko Umenyeko Imbere Y'Imana atacitwazo nakimwe kizosigura umuntu. ahubwo ushaka amahoro, hagarika ivyo urimwo hanyuma usubire kumurimo wa data womw'ijuru. ntugume urondera ivyishimikizo.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 26/10/2016 saa 19:33

Abahamya ba Yehova bafite ukuntu batumva neza inyigisho z'Abakristo. Iyo twigisha Abakristo yuko iwacu ari mu "Ijuru", tuba tuvuga ko "Ijuru" ni iyindi Systeme y'ubuzima izaba itandukanye n'iyo turimo ubu twita "isi". Systeme turimo ubu yitwa "isi" irangwa n'intambara, ubwicanyi,indwara, ibyorezo, imitingito, ubujura, iterabwoba, ubusambanyi, ubwoba, agahinda, gusaza, urupfu, ... ibyo byose ni byo twita "isi". Rero iyo twigisha Abakristo yuko bazajya mu "Ijuru", tuba dushaka kuvuga yuko bazimurirwa mu yindi Systeme y'ubuzima izaba itandukanye n"isi" nkuko twabirondoye haruguru. Iyo Systeme y'"Ijuru" twigisha, tuvuga ko abazabayo bazaba mu munezero, mu byishimo, mu mahoro, mu bwiza, mu rukundo, nta ndwara, nta ntambara, nta biriya bibi byose twarondoye mu "isi", kandi iyo mibereho yose ntizagira iherezo. Rero uko ni ko twigisha kandi twemera cyane "ISI NSHYA N'IJURU RISHYA" ariko iyo tuvuze ngo "mu Ijuru" tuba tuvuga ahantu hazaba imibereho myiza ibihe bidashira izaba itandukanye n'imibereho y"isi".
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 27/10/2016 saa 17:37

Uransekeje cyane wowe witwa BGENGE.Ijuru ni ijuru nyine,naho ISI ni isi nyine (Earth).Kuki se nyine mwigisha ko muzajya mu ijuru nyamara Bible yigisha ko abantu beza "bazaguma" ku isi?Bisome muli Imigani 2:21,22.Na YESU yigishaga ko abantu beza bamwe bazaba ku isi.Naho abazajya mu ijuru,nibo bazayobora isi izahinduka Paradizo (Daniel 7:27).Ntabwo rero abantu bazimurirwa mu yindi systeme nkuko uvuga.Bazaguma ku isi nkuko twabibonye muli Imigani 2:21,22.Uko kwigisha abantu ibintu bitumvikana,ni uburyarya.Uzumve ukuntu mwigisha abantu ngo hariho imana data,imana mwana n'imana mwuka wera,ngo ariko bose ni "Imana imwe".Ngo kandi ni amayobera!!!Bible yigisha ko ntayindi mana ishobora byose,uretse se wa YESU witwa Yehova.
Kanda hano umusubize

KAMANAYO ANSELME - 27/10/2016 saa 17:45

Wowe se ugira Dictionary yawe wenyine?Ni ryari IJURU bivuga Systeme y'ubuzima?Ntimukaryarye abantu.Bible ivuga ko Ijuru ari "aho imana,Yesu n'abamarayika baba".Nta na rimwe bivuga System.Bible kandi ivuga ko abantu beza "bazaguma" ku isi (Earth cyangwa Terre) nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Ibyo byawe wita System ni ibyawe wenyine n'abayoboke bawe.Bihamane wenyine wishaka kubicengeza mu bandi. Jya wigisha ibyo Bible ivuga aho kujya muli Philosophy yawe.
Kanda hano umusubize

sebakara ezra - 26/10/2016 saa 13:04

Naba nawe.Abandi usanga bavuga ngo baririmba indirimbo z'imana,nyamara ugasanga bakora ibyo imana yanga,cyane cyane ubusambanyi.Ikindi kandi,ibyo bita indirimbo z'imana,usanga zivuga ibintu bidahuye na Bible.Urugero,baririmba ko iwacu ari mu ijuru.Nyamara Bible yigisha ko abantu benshi beza bazatura mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Ndetse na YESU yigishaga ko hali abantu beza bazaba ku isi iteka ryose (Matayo 5:5).Nayo abazajya mu ijuru,bitwa ABERA.Uzi icyo bazakora nibagerayo?Bible isobanura ko bazayobora isi nshya (Daniel 7:27).Bible yigisha ko hazabaho ISI NSHYA N'IJURU RISHYA (2 Petero 3:13).Aho kuririmba ibinyoma,birutwa no kubireka nk'uyu Bruce Melody.Ikindi kandi,ntabwo imana yumva abantu bigisha cyangwa baririmba ibinyoma (Matayo 15:9).Mujye mubanza mwijye neza Bible,aho kubeshya abantu ngo muraririmbira imana.Ntabwo ibumva na gato.Ahubwo murayibabaza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X