Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bull Dogg yahaye impanuro Donald Trump nyuma yo kuvuga ko azirukana abirabura

Bull Dog umwe mu bahanzi baririmba Hip Hop mu Rwanda, yahaye impanuro Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kumenya ko mu gihe yiyamamarizaga kuba Perezida yavuze ko azirukana abirabura baba muri icyo gihugu.


Uyu musore mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko aramutse ahuye na Perezida Trump yamubaza imigambi afitiye abaturage b’abirabura bakomeje kwicwa na Polisi y’Amerika ndetse akanamusobanurira neza icyatumye avuga ko azirukana abirabura.

Bull Dog yakomoje ku magambo Trump yavuze ko abonye umwirabura usabiriza ari ku modoka ye yakuramo imbunda akamurasa, avuga ko bidakwiyeye nk’umunyapolitike isi ihanze amaso.

Agaruka ku ijambo Trump yavuze ry’uko azashyiraho urukuta hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Mexco bitari bikwiye, ahubwo yakabaye ashaka icyahuriza hamwe abaturage.

Ibi abihuza no kurema urwango hagati y’abantu bikaba byatuma benshi bamwanga kandi wenda bamukundaga.

Ndayishimiye Bertrand(Bull Dog) ni umwe mu basore bavuga bahuranyije ku bintu runaka, bitandukanye n’iby’abandi bavuga baca ku ruhande, ibi usanga bisanishwa n’uko ngo abaraperi bavuga ibiriho bakavugisha ukuri.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

james - 30/11/2016 saa 17:37

muramutukira ubusa ni proposition yiwe nawe mubonanye aribyo wamubaza ntabwo ari visa arimokwaka ngo babonane na trump
Kanda hano umusubize

emmika - 30/11/2016 saa 10:26

dog ibyobitekerezo byawe nibya dog koko!!
Kanda hano umusubize

Wa Muyango - 1/12/2016 saa 01:20

yewehhhh...subu nkawe Bertrand uramuzi? hhhhh...icyakunyereka. ni nkiki ubona Dog yanditse kibi kuburyo uvuga kuriya. fake analysis.
Kanda hano umusubize

Natal - 29/11/2016 saa 20:11

Uyu se yahurira he na Trump ko atakwigeza no ku mukozi woza imodoka ya nyakubahwa? Bariya bamutoye urabapinze? Mureke Dog ari kwiheha imisuzi!!!
Kanda hano umusubize

Em - 29/11/2016 saa 14:12

Niyo Avugakubonana Namudugudu Kuko Niho Ijwiryeryagarukira
Kanda hano umusubize

venuste - 29/11/2016 saa 09:26

Ni dog koko ubwo se arusha abanyamerika bamutoye ubwenge
Kanda hano umusubize

john - 28/11/2016 saa 21:44

Ntaho bahurira. Kwisumbukutsa cyane
Kanda hano umusubize

kankazi - 28/11/2016 saa 18:30

hhhh ubwo se bull dog yaguhaye angahe ngo wandike iyi nkuru ra!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 28/11/2016 saa 17:26

Ni Bulldezel Cg Ni Maddog Arabona Yahurira He Na Trump??!! Bamwe Bungukiye Kuri Trump Baramenyekanye Maddog Uwo Nabanze Ahure Na HE W'urwanda Areke Trump. Ubwo Busutwa Bwe Arumva Aribwo Asigaje Kugirango Agaruke Muruhando Rwagi Star Yaramaze Kuzima Nkabuje
Kanda hano umusubize

Rupaca - 28/11/2016 saa 16:55

Dog ntivuga iram.......
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X