Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Butera Knowless agiye gusezera ku ivuko mbere y’uko akora ubukwe

Mu gihe habura igihe gito ngo umuhanzikazi Butera Knowless na producer Ishimwe Clement barushinge, kuri ubu Knowless ari gutegura gukorera igitaramo cy’amateka ku ivuko mu Karere ka Ruhango, aho azamurikira Album ye ya kane yise "QUEENS", ibintu bisa n’aho agiye gusezera ku rungano rwe rw’aho avuka.

Butera Jeanne D’Arc wamenyekanye cyane nka Butera Knowless ni ubwa mbere agiye gukorera igitaramo cye bwite aho yavukiye.

Ni igitaramo ariko nanone kigereranywa n’ubusabane bwo ku rwego rwo hejuru bw’umwana uzaba usubiye mu rugo kubamurikira ibyo yagezeho, dore ko no kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Kuri ubu imyiteguro y’iki gitaramo irarimbanyije ndetse itariki cyizakorerwaho yashyizwe ahagaragara, kuko kizaba ku wa 23 Nyakanga 2016.

Nk’uko Butera Knowless yabitangaje ngo arifuza ko iki gitaramo cye kizanogera ijana ku ijana abakunzi be baherereye mu Ruhango no mu nkengero zaho, kigasiga amateka atazibagirana.

Yagize ati: "Turi gushyira imbaraga cyane muri iki gitaramo cyo mu Ruhango, izaba ari launch, turifuza ko haba hari abantu benshi, ku buryo batajya munsi yabitabiriye Guma Guma y’umwaka ushize. Turi kugerageza gukora ibishoboka byose ngo bizabe successful, hanyuma n’igitaramo kibe cyiza, ndifuza ko kizashimisha bikomeye abafana bo mu Ruhango nk’uko nabibasezeranije."

Muri iki gitaramo Knowless Butera ntabwo azaba ari wenyine ahubwo azaba aherekejwe n’abandi bahanzi, gusa yahisemo kubagira ibanga bakazamenyekana uwo munsi.

Album ’QUEENS’ igizwe n’indirimbo 10, ariko inke muri zo zirimo iyo yise “Ko nashize” akaba arizo Knowless Butera n’inzu imufasha mu gutunganya umuziki we ya Kina Music bahisemo gushyira hanze izindi zikazasohoka kuri Album.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

deborah - 8/07/2016 saa 17:39

komereza aho
Kanda hano umusubize

louolou - 7/07/2016 saa 22:12

mutumare amatsiko.Knowles si umu nya Buringa ?ubu ni mu karere ka Muhanga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X