Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Butera Knowless akomeje kugaragara mu bahanzi bari kugenda bahagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Abahanzi bo mu Rwanda, Butera Knowless na Sherrie Silver bari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bikomeye bya BEFFTA UK bisanzwe bihatanirwa n’abamaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika.

U Rwanda ruhagarariwe n’abagore babiri, Butera Knowless mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika mu gihe Sherri Silver umubyinnyi wabigize umwuga, ahatanye mu byiciro bibiri icya Best Dance Act na Best Dance Choreographer ku rwego rwa Afurika.

Aba bombi kandi baherutse gutoranya mu bahatanira ibihembo bya Afrimma Awards 2016, ibi bihuza abahanzi bakomeye mu byiciro binyuranye muri Afurika, bizatangwa kuwa 5 Ukwakira 2016 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Knowless Butera ari mu cyiciro gikomeye cya Best International Female African Act.

Ari kumwe n’abagore bakomeye mu muziki barimo Efya, Vannessa Mdee, Akothee, Yemi Alade, Kassila Kay, Tiwa Savage, Lira, Zahara, Kan2, Victoria Kimani, Seyi Shay, Kissilâ Kay na Angela Kalule.

Sherrie Silver, Umunyarwandakazi wubatse izina mu kubyinira abahanzi b’ibyamamare ku Isi ari mu byiciro bibiri. Muri Best Dance Act ari kumwe na Ghetto Kids, MLM Dancers, Suela Wilsterman, Ras King Bobo, DC Dance, GOP, Kofi Mingo, Elleviate, Kara Jenelle, Dankira, Izzy Odigie, Fernando Montano, I am Movement, Unity Gang, Ghetto Kids, D3 DANCERS, DANKIRA, Unique silver dancers, MotherLand Dancers, Project G , CEO Dancers. FDC Ladies, High Rollaz na ICSN dance troupe.

Naho mu cyiciro cya Best Dance Choreographer ahatanye na Antoine Marc, Ghana Boyz, Jeya Raveendran, Omar F Okai, Tomi Idowu, Dance Choreography,Sir Loui, Linton Clarke, Ezinne Asinugo Brenda Dery, Petit Bagaza, Ezinne Asinugo, Suela Wilsterman, Kara Jenelle, Izzy Odigie, Teddy Dankira, Kemi Durosinmi ndetse na Sharma Jay.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kwihangana - 14/09/2016 saa 16:56

rwose knowlaess ndi umufana we ariko bitari ukumuca intege bira bihembo si guma guma nukuri nazabihe n'umwanya munini rwose kuko byamutera kwicuza kuko ntaho uragera nkabara ba nigeria
Kanda hano umusubize

Nkundimana - 12/09/2016 saa 08:47

nakomerezaho kuko arashoboye natwe tumurinyuma.
Kanda hano umusubize

jamal - 4/12/2016 saa 21:53

namak urihehe
Kanda hano umusubize

Jean - 9/09/2016 saa 13:37

Njye rwose muransetsa, mubona Knowles aruwo kuvuga ngo agiye guhatana nabandi bahanzi nkaba yemi alade, arata igihe rwose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X