Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubukwe bwa Butera Knowless abataratumiwe babuhuriyemo n’akaga (Amafoto)

Kuri uyu wa 31 nibwo butera Knowless yasabwe ndetse anakobwa na Producer Ishimwe Clement. Ni nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko. Ni ubukwe bwabaye mu muhezo, ndetse hari n’abakubiswe bagerageza kwihera ijisho.


Ni ibirori byasaga n’ibidasanzwe kuko byahezaga abantu batatumiwe. Ibi bivuze ko ubukwe bwagiyemo gusa abantu batumiwe gusa, cyane ko hari abagabo b’ibigango (Bouncers) bari bahari kuburyo ntawe utaratumiwe waribubashe kwinjira.

JPEG - 79.2 kb
Bouncer yari yiteguye guhangana n’uwari we wese wakwinjira adafite ubutumire

Ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize uyu muhanzikazi Butera akundana na Ishimwe Clement utunganya umuziki, akaba ari n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music.

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yasezeranye mu mategeko mu murenge wa Remera kuri uyu wa 31 Nyakanga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Merry - 5/08/2016 saa 20:58

Clement na Knowless mbifururije urugo rw'umugisha, muzabyare muheke, mwirinde abavuga ibitabubaka, Erega mama wabivuze kare mu ndirimbo yawe ngo BAZAVUGA.
Kanda hano umusubize

- 5/08/2016 saa 11:53

Muraberanye rwose
Kanda hano umusubize

BJM IRAHOZA - 2/08/2016 saa 09:00

Ahubwo mugusezerana bamwe bazahapfira kubera abo babigango.
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 14:00

sida kwili ndiyica kbs!!!!!!! (?)
Kanda hano umusubize

Lili - 2/08/2016 saa 17:14

Ariko nkubwo urumva wowe uvuze iki koko usibye ubusa?waba waramujyanye kwa muganga bamupima uhari?mbere yo kuvuga jyubanza utekereze kabisa!erega nta nisoni!
Kanda hano umusubize

Kim. F. aka KeNYARWANDAman - 2/08/2016 saa 22:14

Hi kaa kwa kweli(mubyukuri)najye n'uko nari mbizi pe!kandi mbikuye kwikoranabuhanga ryanyu banyamakuru !so ni mwe mutuma dusoma ibinyoma mutwandikira tukabirundarunda mumitwe yacu
Kanda hano umusubize

XM - 1/08/2016 saa 13:57

Judith reka nkusubize nubwo atari jye wabajije: 1: abalewi bari abatambwi, ariko ubu buriwese yemerewe kuba we 2: abalewi batungwaga n'ibyacumi n'izindi mpongano abislayeli bazanaga KUKO BATAHABWAGA GAKONDO, nonese judith abapasiteri, apotre, padiri... nta gakondo bagira? abana babo si bo biga ahahenze? abagore babo bivuriza he? ntibahembwa se? yesu yabaga he, yahembwaga iki? nsubiza
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 11:24

congz wama butera
Kanda hano umusubize

uwagaba jimy - 2/08/2016 saa 00:02

muzagire iherezoryiz a muzabyaremwororoke
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 08:25

Imana ihabwe ikyubahiro
Kanda hano umusubize

Uwera Ninah - 1/08/2016 saa 08:04

Urakoze cyane kubwo kuduhugura nkanjye narinzi ko gusezerana imbere y"imana ari itegeko ry'imana none nuko bimeze,gusa nanone numva bifite agaciro cyane kubihesha umugisha wimana
Kanda hano umusubize

nana - 5/08/2016 saa 12:34

uvuze neza cyane
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 04:50

Ubundi umuntu ajya aho atatumiwe ashaka iki koko? Ni ukwisebya nta wuba agusebeje.
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 03:33

Butera Imana Ishimwe Pe! Ni Tuvugishe Ukuri Yaramaze Gusaza
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 03:07

uwakubiswe yazize ubusa mwirirwa mubesha ngwibyamamare byahe barasanzwe nukuri icamamare ni rugimba naho barasanzwe sinakubitwa ngongiye kureba abo kbs
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 03:06

uwakubiswe yazize ubusa mwirirwa mubesha ngwibyamamare byahe barasanzwe nukuri icamamare ni rugimba naho barasanzwe sinakubitwa ngongiye kureba abo kbs
Kanda hano umusubize

EugeneBizimana - 31/07/2016 saa 23:16

Njye ndabishimye da uyumusore yariyajyerajyeje guhitamo umwana Ecyeye! ariko ubwo birumvikana Ko iriyanda atwite ariye
Kanda hano umusubize

Mc - 31/07/2016 saa 21:00

Uyumutipe iriya pantalon nikimono cyangwa??sha wapi
Kanda hano umusubize

file - 8/08/2016 saa 18:35

lyi pantaro ninkimwe ya sogokuru yajyanye gusaba nyogokuru muri 42.naho lnkweto yo,nikinyusi.umuntu nkuriya ntiyarakwiye kwambara kuriya.naho ahandi hose numusore mwiza.
Kanda hano umusubize

Amamara - 31/07/2016 saa 20:55

Iman Ishimwepe Eeeee Butela Kweli
Kanda hano umusubize

irankundajures - 31/07/2016 saa 20:50

baribaratinze nibyiza cyane ndashakakubaiahutinabo!
Kanda hano umusubize

yvete - 31/07/2016 saa 20:48

byiza cyane;tubifurije umugisha uturuka Ku mana mu rugo rwabo.
Kanda hano umusubize

Nziza - 31/07/2016 saa 19:58

muraberanye muzabyara nabana beza Imana izabubakire urugo rwiza 🙏
Kanda hano umusubize

bayingana jean marie - 31/07/2016 saa 18:46

turabyishimiye
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 31/07/2016 saa 17:25

Gusezerana mu mategeko ni byiza kandi bihuye nuko Bible ivuga.Urugero,Maliya na Yozefu bagiye kwiyandikisha iwabo i Bethlehem.Ariko ntabwo bagiye gusezerana mu rusengero.Ibyo gusezerana mu rusengero,bamwe bita ngo ni "imbere y'imana",ntabwo bishingiye kuli Bible.Byaje nyuma,ali abantu babyishyiriyeho.Kimwe no kujyana umurambo mu rusengero,cyangwa kubatizwa mu rusengero,ntabwo bishingiye kuli Bible.Babishyizeho kubera kwishakira amafranga gusa,nyamara YESU asaba Abakristu nyakuri gukora umurimo w'imana ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Abigishwa ba YESU,bakoraga umurimo w'imana ku buntu.Soma urugero rwa PAWULO muli Ibyakozwe 20:33.Babatizaga mu migezi.Burya kubatizwa,bituruka mu rulimi rw'IKILATINI "baptizare",(to baptize),bisobanura Kwinika mu mazi.Ntabwo rero bisaba kujya mu rusengero.Wibuke ko na YESU bamwinitse mu mugezi wa JORDAN mu mwaka wa 30.YESU n'abigishwa be,nta na limwe bajyanaga umurambo mu nsengero.Nkuko Muzehe Pastor MPYISI aherutse kubivuga,amadini y'iki gihe aba yishakira IFARANGA gusa.Niyo mpamvu Bible ivuga ngo si abakozi b'imana,ahubwo ni abakozi b'inda zabo (Abaroma 16:18).Ndetse Bible ivuga ko ali Abashumba b'ibisambo biyita abakozi b'imana (Yesaya 56:11).Bible idusaba kubahunga,tukabavamo.Ngo kuko nitwanga kubasohokamo.imana izaturimburana nabo ku munsi wa nyuma.Jya namaze kubavamo.Ubu nirirwa mbwiriza ku buntu ahantu hose.Mu mayira,mu masoko,mu ngo z'abantu kandi ku buntu nkuko ba YESU na PAWULO babigenzaga (Ibyakozwe 20:20).
Kanda hano umusubize

ntambara - 1/08/2016 saa 01:44

ibyo uvuze najye ndagushyigikiye cyakora bazagire urugo rwiza
Kanda hano umusubize

sinarinzi - 1/08/2016 saa 02:18

Aliko se iki gitecyerezo cyawe nicyo tuzaguma dusoma kuri buri article? I jambo rigutinda mu kanwa rigahinduka inkonda...
Kanda hano umusubize

Judith - 1/08/2016 saa 06:32

Mwaramutse? None se ko usebya abandi nsobanurira ibibazo bikurikira: 1.Abalewi bakoraga iki? 2.Abalewi batungwaga n'iki kandi bivuye hehe? 3.Ese ko Imana idutegeka gutanga amaturo n'icya cumi ni ukugirango bikoreshwe iki muri iki gihe turimo? Ibyo ibibazo byose nkubajije bifite ibisubizo muri Biblia, naho ujye wirinda gusebanya ngo wowe wishyire heza umeze nka wamufarisayo wagiye mu isinagoge akavuga ati Mana ndagushimiye ko ntameze nkabariya banyabyaha.
Kanda hano umusubize

Charlie - 1/08/2016 saa 13:56

Ariko ubanza nawe bitari gusa,ko uvuga ngo nta rusengero nta turo,nta sengesho,. nta. nta...keretse kujya mu nzira ukugisha ku buntu, ntabwo uzi icyo abaherezabitambo bakoraga? Babikoreraga mu nzira se, ntabwo wasomye ko Hekaru yagiraga Ahera n' Ahera cyane? Yezu se we ntiyarwaniye icyubahiro cy'inzu ya Se igihe yayirukanagamo abacuruzi? Btiyayigishirijemi she inshuro nyinshi! Igihe she ababyeyi be bagarukaga kumushaka yazimiye bamusanze yicaye Ku gasozi n'abigishamategeko? Ndabona warahabye uzasubize agatima impembero utazakomeza gukurikiza inyigisho z'ubuyobe.
Kanda hano umusubize

sinyora - 1/08/2016 saa 22:37

mubuzima kumyaka maze kuriyisi nubwambere mbonye ubukwe nkubu buhezwamo.abantu.gusa inama nabagira iriya riste yanditseho abatumiwe ntihazabure numwe kukojye sinagaruka kubera bod gad mwazihaye amafunso kbs ariko ntimugahishe umuco ntabukwe butagira abavumba peeee ulibuka ejobundi udusaba amajwi tugahagurukira rimwe muri guma guma primus none uduteje bod gad mwibagirwa vuba koko
Kanda hano umusubize

R L - 3/08/2016 saa 14:13

Bikwiriye Ko Twishira Hamwe Tudatinze Twe Banyafrika Yirabura Dutekereza Nkawe! Murihehe Kuko Numva Ndi Njyenyine!
Kanda hano umusubize

nkulikiyinka Moustapha - 31/07/2016 saa 16:50

fercitation Butera urugo ruhire .
Kanda hano umusubize

nelly diane - 1/08/2016 saa 15:30

uwitek azabubakire nahubundi ntawuneza rubanda kandi siwabuza umuntu kuvug ivyashak gusa courg
Kanda hano umusubize

Intore cyane - 1/08/2016 saa 19:06

Rwose tubifurije urugo rwiza ibindi tujye dushyira mugaciro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X