Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bwa mbere mu Rwanda ihuriro ry’abahanzi baririmba Gospel ryatoye nyobozi

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kamena 2016, ni bwo Umuhanzi Nzeyimana Emile yatorewe kuyobora ihuriro ry’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana “Rwanda Gospel Music Union”. Ibi bikaba bibaye ubwa mbere mu Rwanda abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza ndetse kuramya Imana bagize ihuriro rifite n’ubuyobozi buzwi.

Komite y’iri huriro yatowe igizwe n’abantu 10, aho buri muntu agiye afite inshingano zihariye.

Umuhango wo gushyiraho ubu buyobozi ku nshuro ya mbere mu Rwanda wabereye mu cyumba cy’inama y’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kamena 2016.

Abagize komite nyobozi

1. Nzeyimana Emile niwe watorewe kuba umuyobozi w’iri huriro
2.Uwitonze Clementine (Tonzi) ni we muyobozi wungirije
3.Muganwa Assumupta yatorewe kuba umwanditsi
4.Ngamije Gaby atorerwa kuba umubitsi.

Abajyanama

1. Manzi Arsène
2. Kamugisha Diane
3. Bangamwabo Pascal

Abagize komite nkemurampaka

1. Shabani
2.Kabaganza Liliane
3. Bizimungu Brian.

Aya matora akaba yari ahagarariwe na Dr Nzabonimpa Jack ku ruhande rw’Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco ndetse n’Intore Tuyisenge Jean de Dieu Umuyobozi W’urugaga rwa muzika mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Demobe - 25/06/2016 saa 11:12

Mushinge company mujye munasora ubwose murumva ibyo bihagihe?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X