Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Byatahuwe ko uburwayi bwa Kanye West bufite aho buhuriye na nyina wapfuye mu myaka 9 ishize

Kanye West umaze hafi ibyumweru bibiri arembeye mu bitaro, byatahuwe ko icyamuteye ubwo burwayi ari uruhuri rw’umunaniro yagize ubwo yateguraga isabukuru y’imyaka 9 nyina(Donda West) amaze atakibarizwa ku isi y’abazima.

Ikinyamakuru Elle.com kivuga ko udutsi tujyana mu mutwe w’uyu mugabo twazibye, udundi tugasa n’utwacitse,biza kumuviramo umunaniro ukabije bityo araremba.

Nyuma y’umunsi wo kwizihirizwaho iyo sabukuru, nibwo Kanye West yasubikiyeho ibitaramo yari yateguye byo kuzenguruka Loss Angeles bitewe n’uwo munaniro yari amaranye igihe.

Ubwo yari amaze kuremba yajyanywe mu bitaro, ariko ngo akomeza kubura ibitotsi, anatekereza ko ibitaramo bye bimuhombeye ndetse no gutekereza ko abana be badafite ubitaho nka se.

Elle.com ikomeza ivuga ko Kanye West yakomeje gutekereza ko umugore we Kim Kardashian yibwe ubwo yari i Paris bikarushaho gutuma aremba ndetse ngo yagira ngo atoye agatotsi agashikagurika.

Mu minsi ishize nibwo TMZ yatangaje ko Kanye West agiye gusubira mu rugo akitabwaho n’umuganga we bwite, ariko nta munsi runaka uzwi azatahiraho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rutembesa - 2/12/2016 saa 09:34

umuryango wa kanye weste wihangane
Kanda hano umusubize

Rutembesa - 2/12/2016 saa 09:34

umuryango wa kanye weste wihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X