Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Chameleone yasubiye gukorera muri Coke Studio Africa

Nyuma y’uko umuhanzi Jose Chameleone avugiye ko imikorere yo mu nzu itunganya umuziki izwi ku izina rya Coke Studio Africa ndetse akanashinja abayikoreramo kumwanga, kuri ubu yamaze gusubira muri iyi nzu kuhakorera.

Chameleone yasubiye gukorera muri Coke Studio Africa nubwo mu minsi yashize yavugaga ko bamwe mu bafasha abahanzi bo muri iyi studio bamwanga ndetse ugasanga ibihangano bye ntibihawe agaciro nk’ak’iby’abandi.

Kugeza ubu Chameleone ubwe yamaze gutangaza ko yatangiye gukorera muri Coke Studio Africa ndetse ko ibintu biri kugenda neza cyane.

Aha ariko benshi bari kwibaza niba bitazongera bikaba nk’uko byagenze nubundi akongera kuvuga ko abakozi ba Coke Studio Africa bamwanga.

Chameleone asubiya muri Coke Studio Africa asanze mo bagenzi be b’abagande aribo Lydia Jazmine, Radio & Weasel, Eddy Kenzo, na Rema Namakula bari bamaze iminsi bakoreramo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X