Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Charly na Nina baremeza ko baribuze kwereka abagera muri H Zone Gikondo ibirori bishimishije

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo igitaramo cy’abahanzi kazi Charly na Nina, bamwe mu bahanzi kazi nyarwanda bari kubicya bigacika hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, kuri ubu aba bahanzi kazi baratangaza ko umuntu wese uribwitabire iki gitaramo aribuze kubona itandukaniro ry’abahanzi b’abahange ndetse bafite impano muri muzika nyarwanda.

Iki gitaramo cya Charly na Nina biteganyijwe igitaramo kiba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016, biraba ari ibishyushye aho aba bahanzinzikazi barageza kubababa bitacyitabiriye indirimbo yabo nshya bise “OWOOMA”. ahakandi banabaririmbira zabo zikunzwe muri iyi minsi.

Charly na Nina bavuga ko umuntu wese witabira iki gitaramo abona ibirori bishimishije cyane ko ngo babahishiye ibyiza byinshi babagezaho kuri uyu munsi.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo ngo ibintu byose byamaze gutunganywa ndetse n’aba bakobwa beza kandi bafite ubuhanga n’impamo mu kuririmba baraba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu.

JPEG - 237.8 kb
Charly na Nina ubwo bari mu gitaramo cya Jazz Junction baririmbana na Herbert Rock wasubiyemo indirimbo yabo indoro akoresheje umwirongi wa kizungu

Nk’uko bisanzwe umukobwa mwiza wambaye neza akikwiza witabira iki gitaramo azahabwa icyo kunywa cy’ubuntu mu isaha yahawe izina rya Heppy Hour (kuva ku isaha ya saa tatu kugeza saa yine).

Muri iki gitaramo kandi Dj Iran araba yabukereye ndetse yiteguye kuvanga umuziki abitabiriye iki gitaramo bakabyina bigatinda.

Tubibutse ko iki gitaramo kiribube kuri iki cyumweru guhera ku isaha ya saa mbiri j’ijoro kugeza bukeye.
Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X