Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Charly na Nina mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma yo gutaramirwan’umuhanzi PAPA CIDY, ubuyobozi bwa H-Zone Gikondo, bwongeye gutegurira ababugana igitaramo cy’akataraboneka kizitabirwa n’abahanzikazi bari kubicya bigacika hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, bagize itsinda aribo Charly na Nina.

Iki gitaramo cya Charly na Nina biteganyijwe igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016, bizaba ari ibishyushye aho aba bahanzinzikazi bazageza kubazaba bitacyitabiriye indirimbo yabo nshya bise “OWOOMA”. ahakandi bazaririmbira abakunzi ba muzika by’umwihariko abafana babo indirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko aba bakobwa beza kandi bafite ubuhanga n’impamo mu kuririmba bazaba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse na Charly na Nina bamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo zabo zose biteguye kuzazibaririmbira. Nabwira umukunzi wa muzika yabo wese ko bizaba ari ibicika ku cyumweru kuko ni ibirori bizaba binogeye ijisho."

Kugeza ubu Charly na Nina na bo bemeza ko bazataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo biteguye kubereka ko ari abakobwa bashoboye kandi bafite impano ishimishije mu ruhando rwa muzika ndetse banashaka kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ngo umuntu wese uzaba yitabiriye iki gitaramo azabona ibirori bishimishije cyane ko ngo babahishiye ibyiza byinshi bazabagezaho kuri uwo munsi.

Nk’uko bisanzwe umukobwa mwiza wambaye neza akikwiza uzitabira icyo gitaramo azahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Muri iki gitaramo kandi Dj Iran azaba yabukereye ndetse yiteguye kuvanga umuziki abitabiriye iki gitaramo bakabyina bigatinda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mico - 28/10/2016 saa 17:41

Iki kizaba arimbatura lisani mba mabroga.Mutubwire entrance angahe.
Kanda hano umusubize

byagatonda - 28/10/2016 saa 11:58

Cg mutubwire murugo nimero, esp 0788667409
Kanda hano umusubize

byagatonda - 28/10/2016 saa 11:52

ikibazoe mugemutubwira nokwijira Afrga Natwe tuba rubavu tumenye nibatwazana ninshuti Cg twenyine
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X