Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Chris Brown arashinjwa gukubita manager we

Umuhanzi w’icyamamare w’umunyamerika uririmba mu njyana ya R&B, Chris Brown, kuri ubu ari kuregwa mu rukiko na manager we amushinja kumukubita.

Mike G, manager wa Chris Brown yayobotse inzira y’ubutabera ngo nyuma yo guterwa ingumi mu maso no gufatwa mu mashati n’umuhanzi abereye manager nta kintu na kimwe yigeze amukorera kibi.

Nk’uko bitangazwa na TMZ dukesha iyi nkuru ngo Mike G yagiye kurega ashaka ko ikirego cye kihutishwa kuruta ibindi ndetse kigakemurwa vuba.

Mike akomeza avuga ko ngo Brown, nyuma yo kumukubita yagiye abyigamba no ku mbuga nkoranyambaga, aho ngo yavugaga ko ibyo yamukoreye byari bikwiye ndetse ngo yagendaga abwira inshuti ze ko azazikubita nk’uko yakubise manager we.

Mike yongeyeho ko ibyo Chris Brown akora abiterwa n’ibiyobyabwenge, ndetse ko ashobora no guturitsa igisasu kuri bagenzi be kubera ubugome agira.

Gusa mu kwiregura Chris Brown, yavuze ko ibyo Mike G avuga abiterwa no kuba yaramwirukanye mu kazi kuko ngo yari afite umuco mubi wo kwiba aho yanamutwaye amafaranga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagrasm yagize ati: "Ibyo bari kuvuga byose ni uko nabirukanye kuko banyibye amafaranga. Mbisubiremo muri abajura biba amafaranga. Ibyo uri kuvuga byose uri kubiterwa n’uko ubuze uko uzongera kunyiba. Guda ngusabiye imigisha ku mana."

Mike G yatangiye gukorana na Chris Brown mu mwaka wa 2012, nyuma y’uko Chris Brown ahaniwe gukubita Rihanna.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X