Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese Christopher azabasha kwiyobora muri muzika ye?

Nyuma y’uko umuhanzi Christopher asheshe amasezerano y’imikoranire n’ubuyobozi bwa Kina Music, inzu itunganya muzika hano mu Rwanda yanakurikiranaga ibikorwa by’uyu muhanzi, benshi bari kugenda bavuga ibigiye bitandukanye, aho bamwe bavuga ko kuba uyu muhanzi atandukanye n’abamufashije kumenyekana muri muzika nyarwanda ryaba ari ryo herezo ryo kumvukana muri muzika, naho abandi bagahamya ko na we atari umwana muto kuburyo azananirwa gukora, ngo cyane ko ari umuhanzi uzi icyo akora kandi ufite impano.

Banwe bavugaa ko kuba Christopher yaratandukanye na Kina Music bigiye kumubera intandaro yo kwibagirana no gutakaza imbaraga nk’uko abandi bari bakomeye byagiye bibagendekera nyuma yo gutandukana n’abajyanama babo; aha batanga urugero kuri Gisa Cy’Inganzo,Diplomate n’abadi, aho bavuga ku kuba Christopher akiri muto muri uyu mwuga ku buryo bitazamworohera kumenyekanisha ibihangano bye,gutegura ibitaramo no kwimenya.

Gusa ku rundi ruhande hari abahakana ibi bavuga ko uyu muhanzi atari umwana muto ku buryo atazamenya uburyo yitwara mu bikorwa bya muzika, ngo kuko atandukanye n’abandi bitewe n’imyitwarire ye.

Aha bavuga ko kuba yaratandukanye na Kina Music ntacyo bizamutwara ngo kuko niba ari ugutandukana n’umujyanama we ibyo bisanzwe, cyane ko ngo hari abahanzi bagiye batandukana n’abajyanama babo kandi bagakomeza bagakora ntibanagire ikibazo, aho batanga urugero kuri Tom Close wigeze kuba afite umujyanama bakaza gutandukana ndetse ntibigire icyo bimuhungabanyaho.

Bakomeza bavuga ko gutandukana na Kina Music bitavuze ko Christopher atazabona undi mujyanama umufasha kumenyekanisha ibikorwa bye ndetse no gukurikirana inyungu ze.

Kuba Christopher yaratandukanye na Kina Music benshi babivuze ho byinshi banakeka ko ashobora kuba agiye kubura muri muzika, gusa biragaragara ko uyu muhasnzi afite impanvu ze yihariye, cyane ko ari n’umuntu wize unafite ubwenge ku buryo azi neza uko agiye kwitwara mu bikorwa bye bya muzika mu misni iri imbere.

Muneza Christopher yamamaye mu Rwanda bwa mbere mu ndirimbo yise ’Iri Joro’ yakoranye n’umuraperi Dany Nanone wari uzwi icyo gihe, ndetse uyu musore akomeza kugenda akora izindi ndirimbo zakunzwe na benshi byaje gutuma afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite impano ndetse banakunzwe muri muzika nyarwanda.

Christopher yinjiye muri muzika isanzwe mu mwaka wa 2009 akora indirimbo yitwa Bye Bye gusa ntiyasohoka bitewe n’urwego yari iriho. Nyuma ni bwo yaje gutsinda mu irushanwa ryari ryateguwe n’inzu itunganya muzika ya Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement yiyemeza kumufasha mu gutunganya indirimbo ze zose bakanagirana amasezerano. Kugeza ubu bamaze gutandukana bidasubirwaho akaba agiye kwikurikiranira ibijyanye na muzika ye kugiki cye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rosine - 27/08/2016 saa 19:37

Arabikwiye Bose Bagiye Gushaka Wasanga Intwererano Zabaye Nyishi
Kanda hano umusubize

Ukwitegetse Puff Diddy - 27/08/2016 saa 18:46

Courage My Best Respect 2 U My God protecting U
Kanda hano umusubize

gilbert - 27/08/2016 saa 09:54

UWo mute wacu arashoboye
Kanda hano umusubize

cyane - 27/08/2016 saa 06:55

Ni self-reliance muvandi.
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 20:33

Christopher self alliance kwigira courage
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 17:51

Iyaba uduhaye imibare cg inyungu biri mu gukorana n'amalabels nka Kina Music n'abandi, noneho tugaheraho dusubiza ikibazo wibajije. Naho ubundi buriya ni nk'aho udupfunyikiye cya kinyoni!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X