Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Christopher yamaze yamaze gufata rutemikirere imujyana mu Bubiligi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016 ni bwo umuhanzi Muneza Christopher yahagurutse mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’Uburayi aho agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cy’u Bubiligi, igitaramo yatumiwemo n’abanyarwanda mdetse n’abandi banyafurika biganjemo abanya-Ghana baba mu gihugu cy’u Bubiligi mu iserukiramuco basanzwe bategura rya PANAF.

Iki gitaramo cy’iri serukiramuco rya PANAF, ngo Christopher ashobora kugihuriramo n’abandi bahanzi ku nshuro yacyo ya kabiri.

Nk’uko Christopher yabitangaje ngo biteganijwe ko Kesho Band ariyo izamucurangira.

Tubibutse ko ari ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yerekeje mu Bubiligi mu gitaramo, ubwo yaherukaga hari mu mpera z’umwaka wa 2013 ubwo yari akibarizwa mu nzu y’umuziki ya Kina Music.

Uyu muhanzi yerekeje ku mugabane w’Uburayi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yataramiye abafana be mu kabari kazwi ku izina rya Top Cheif.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jobert claude bizimana - 4/11/2016 saa 21:51

ok bn voyage christopher
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X