Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ciney yahumurije abafana be ababwira ko aho ari akibatekerezaho

Hari hashize iminsi Umuhanzikazi Uwimana Aisha wamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda nka Ciney atumvikana mu ruhando rwa muzika yaba yakoze indirimbo nshya cyangwa ngo yitabire ibitaramo runaka. Kuri ubu uyu muhanzi kazi yatangaje ko kuba atari kumvikana atari uko yaretse muzika ahubwo ari uko hari ibindi ahugiyemo ariko ngo abafana be ntibagire impungenge aracyabazirikana.

Ciney yavuze ko agifite gahunda yo gukora umuziki, ariko ngo kuba atari kuboneka muri iyi minsi biterwa n’uko akiri gukurikirana amasomo ndetse n’akazi akora bityo ntabone umwanya uhagije wo kuba yakomeza ibikorwa bya muzika.

Ciney yakomeje avuga ko atishimiye kuba muri iki gihe atari kuririmba bitewe n’uko abafana be babyifuza, bigasa nk’aho yabatengushye, ariko nanone ngo nubwo abafana be babyifuza batyo, banifuza kumubona nk’umuntu uhagaze neza, kandi kuri ubu akaba ari byo ari guharanira.

Yagize ati: "Sinishimiye kuba ntari kuririmba muri iki gihe kuko abafana banjye babyifuza, ndetse bituma niyumva nk’aho nabatengushye gusa nizera ko bifuza kumbona nk’umuntu wihagazeho kandi mwiza kurushaho. Ntabwo ndi mu rugo nsinziriye, ndi gukora ubutaruhuka kugira ngo ibyo mbigereho mu buryo butandukanye bwaba ubw’ubuzima busanzwe ndetse n’ubw’amasomo."

Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo atakibona umwanya uhagije wo kwitabira ibitaramo ngo aririmbe no gusohora indirimbo, hari igihe afata umwanya muto akajya mu nzu zitunganya umuziki kureba uko byifashe n’aho bigeze.

Ciney yaboneyeho kubwira abafana be ko bakomeza kwihangana ngo kuko aho ari ntaryamye ahubwo ari gukora mu buryo bwose bushoboka kugira ngo azagaruke abagezaho umuziki ufite ireme.

Ciney yamenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka "Tuma Bavuga", "Nkunda", "Dogoni" yitiriye mushiki we, iyitwa "Arabizi", "Salama", n’izindi zitandukanye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

blaise - 9/08/2016 saa 21:00

nkunda uko uririmba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X