Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ciney yatangaje ko kuba izina rye ritaramamaye binyuze mu ngeso mbi ari ibyo kwishimirwa

Mu gihe bamwe mu bakob wa b’ibyamamare hamo mu Rwanda bagenda bavugwaho ingeso zitari nziza mu bikorwa byabo bya muri munsi haba muri muzika cyangwa mu bindi bijyanye n’imyidagaduro, aho usanga bamwe baba bavugwaho kwiyambika imyambaro ishotora abagabo cyangwa asbandi bakavugwaho ubwambuzi, umuhanzikazi Ciney we avuga ko ashima Imana kuba ataramenyekanye mu bibi, ahubwo izina rye rikamenyekana mu byiza.

Mu myaka itandatu amaze akora muzika, dore ko yatangiye kumenyekana cyane nk’umuhanzikazi ukora injyana ya hip hop muri 2010, yishimira kuba izina rye ryaramenyekanye mu buryo bwiza.

Avuga ko benshi mu byamamare hari abamenyekana mu ngeso runaka zitari nziza mu maso ya rubanda, bigatuma izina rye rijya mu mitwe y’abantu kubera ibikorwa bitandukanye.

Gusa kuri we ngo ikimushimishije ni uko atigeze amenyekana mu ngeso zitari nziza.
Uyu mukobwa avuga ko anejejwe n’urwego umuziki we uriho kuko ngo hari aho wavuye n’aho ugeze nubwo ngo aziko hakiri urugendo rw’ibindi ashaka kugeraho, ariko mgo kuri ubu anyuzwe naho urwego umuziki we ugezeho.

Ciney kandi ngo yishimira kuba yarize amashuri ye neza nta nkomyi kuko yakuze akunda ishuri none ubu akaba agiye gusoza kaminuza kuko ageze mu mwaka wa gatatu mw’ishami Ryigisha ibijyanye no gutanga amasoko ya Leta no gucunga za contract (Procurement and contract management ) muri kaminuza yigenga ya Mountain Kenya University.
Uwimana Aicha bita Ciney, umwe mu bakobwa baririmba injyana ya hip hop, yavukiye mu gihugu cya Gabon, arererwa mu Rwanda, yatangiye umuziki mu mwaka w’2010, kugeza ubu akaba ari umwe mu bakobwa bafite ibikorwa bishimishije ndetse banafite izina rizwi ndetse ryamamaye.
Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyigab - 4/11/2016 saa 07:57

buretse gato bagusebye bakugire ishyamba abanyamakuru nkuko ba king james ,knwles,tam close bBABESHYERA NGO BAJYA MU BAPFUMU
Kanda hano umusubize

yvonne - 3/11/2016 saa 17:59

komereza aho wicika intege tukurinyuma kdi turagukunda
Kanda hano umusubize

Niyindengera Denise - 3/11/2016 saa 03:17

komerezah ahubwo ntugacike intege ibyiza biri mbere
Kanda hano umusubize

aric - 2/11/2016 saa 17:08

Komerezaho wubahisha izinaryawe turagukunda
Kanda hano umusubize

musabimana - 2/11/2016 saa 14:15

komeza usitare amano mukobwa wanjye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X