Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Clever J ngo asanga abahanzi nyarwanda bakwiye gukora ibyo biyumvamo aho gukora barebeye ku bandi

Umuhanzi Clever J ukomoka mu gihugu cya Uganda, ngo asanga ikibazo abahanzi bamwe bagira ari uko bakora umuziki kuko barebeye ku bandi maze ngo nabo bagashaka kuba abahanzi nyamara nta mpano bafite, akaba abagira inama yo gukora umuziki babyiyumvamo kuruta kuwukora kuko babonye abandi bawukoze.

Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cy’u Rwanda aho amaze iminsi akora ibitaramo bitandukanye, ndetse akaba ari muri gahunda yo gushaka uko yakorana indirimbo n’umuhanzi nyarwanda Theo Bosebabireba, avuga ko ikibazo gikomeye cyane gituma abahanzi badakora umuziki ngo utere imbere ari uko bakora umuziki barebeye ku bandi, atari uko bafite impano n’umuhamagaro wo gukora umuziki nk’umwuga uzamutunga.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com yavuze ko abahanzi bakizamuka muri muzika nyarwanda, mbere y’uko bagatekereje kuba abahanzi b’ibyamamare, bagakwiye kubanza kumenya neza niba bifitemo impano ndetse n’ubushake.

Aha yagize ati: "Abahanzi bagomba gukora ibyo biyumvamo, ndetse bakaba bumva bafite impano, mbere yo gutekereza kuba abahanzi. Ikibazo gikunze kubaho ni uko abahanzi benshi bakizamuka bakora umuziki kuko barebeye ku bandi nta mpano bifitemo."

Clever J yemeza ko abahanzi nyarwanda baramutse bakoze ibyo biyumvamo atari ugukora ibyo barebeye ku bandi batera imbere. Gusa ngo ikibazo ni uko bamwe baba batazi icyo bakora ngo kuko baba bakora ibyo barebeye ku bandi.

Clever J yatangiye kumvina mu muziki mu 1994. Aza gutangira kwamamara muri Afurika y’Iburasirazuba cyane mu myaka ya 2003 kugeza 2006 mu ndirimbo zirimo; Manzi Wanani, Sumulula, Fanya Kazi, Ensi Yaleeta” n’izindi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X