Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Danny Nanone akajije umurego mu gukangurira urubyiruko gahunda za Leta

Umuhanzi Ntakirutimana Danny, muri muzika nyarwanda akaba azwi ku izina rya Danny nanone, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko yemeye gushyira ibihumbi 500 mu kigega Gaciro Development Fund, ubwo yari mu gitaramo cya 3 cy’irushanwa rya PGGSS6, ndetse akaza gushyikiriza ayo mafaranga ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development, aho yahise anatangiza gahunda y’ubukangurambaga Ihundo Campaign igamije gukusanya miliyoni 100, zo gushyigikira Gaciro Development Fund, avuga ko akomeje umurego mu Ihundo Campaign ngo akaba azayigeza mu gihugu hose ndetse no hakurya y’imbibi zacyo.

Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop, avuga ko nk’uko ikigega agaciro Development Fund cyatangijwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Kanama 2012 hagamijwe gukusanya inkunga y’amafaranga azafasha u Rwanda kwishakira ibisubizo by’ibibazo rufite hadategerejwe inkunga z’amahanga, na we agomba gushyigikira ibyo Perezida yatangije akangurira urubyiruko kwigeira, ku buryo mu minsi iri imbere urubyiruko ruzabasha gutera imbere rutarinze gutega amaboko.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com, Danny Nanone yatubwiye ko we n’abo bafatanyije gukora iyi gahunda y’ubukandurambaga yise Ihundo Campaign igamije gukusanya akayabo ka miliyoni 100, bafite ibikorwa byinshi bazagenda bakora maze n’urubyiruko rukabyitabira ari nako rugira icyo rushyira mu kigega Agaciro Development Fund.

Danny avuga ko nk’uko yahaye iyi gahunda izina ry’Ihundo Campaign, yizeye ko uko urubyiruko rushoboye ruzagenda rutanga, kandi ngo amafaranga akaboneka, cyane ko ngo iyo amahundo abaye menshi amasaka aragwira bakanahunika ngo kuko ntawabasha guhunika ihundo rimwe gusa.

Yagize ati: "Uretse ibitaramo bya Guma Guma ndimo ntegura hari na gahunda ya Ihundo Campaign twangije n’ubu tugikomeje gukora. Ubu turi gutegura gahunda zitandukanye ku buryo tuzakangurira urubyiruko na rwo rukagira icyo rushyira mu kigega Agaciro."

Danny Nanone akomeza avuga ko ubu bari gutegura uburyo ku munsi w’umuganda rusange bazakora igikorwa cyihariye ku buryo bazahura n’urubyiruko ngo bakabakangurira gushyigikira iyi gahunda.

Gusa avuga ko bitewe n’uko ubu yibanda mu gutegura ibitaramo bya PGGSS6, nta kindi gitaramo yihariye ari gutegura ariko akemeza ku iri rushanwa nirirangira azatangira izindi gahunda z’ibitaramo, birimo n’igitaramo azamurikamo Album ye ari gutunganyirizwa n’inzu imufasha mu gutunganya muzika ye ari yo Incredible Records.

Si ibi gusa kuko uyu muhanzi avuga ko na gahunda ya Made in Rwanda ifite gahunda yo kuyishyigikira akomeza umushinga yari yarateguye w’ amakaye yamwitiriwe azajya anyuzamo ubutumwa bunyuranye bugenewe urubyiruko cyane cyane abanyeshuri.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X