Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Danny Nanone asanga umuhanzi w’icyamamare Hari indangagaciro zakagombye kumuranga

Danny Nanone abona kwitwa umu star hari ikintu gikomeye biba bisobanuye ku bagukurikira, niyo mpamvu bisaba uwitwa umu star wese kugira indangagaciro na kirazira bigomba kumuranga mu byo akora.

Danny Nanone yamenyekanye cyane nk’umuraperi ugira insubirajwi mu ndirimbo ze. Ndetse biranamuhira aba yamamaye atyo.

Abona ariwe na bagenzi be bakagombye kurangwa n’imyitwarire yihariye kugirango bakomeze kuba inyenyeri nziza zimurikira rubanda.

Avuga ko kwitwa umu star ari byiza, ariko bisaba kugira imico n’imyifatire myiza kugirango ukomeze kwera imbuto nziza, maze abagukurikira bagire byinshi bakwigiraho nk’umuntu baba bafata nk’icyitegererezo.

Akomeza avuga ko umustar nk’umuntu uba uhanzwe amaso agomba kwitwara neza aho aba ari hose by’umwihariko mu gihe ari imbere y’imbaga.

Danny Nanone ngo we n’abandi bakorera muri label ya incredible iyobowe na producer Bagenzi Bernard bagiye kugaragaza ubundi buryo (style) bagiye kujya bakoramo ibihangano byabo.

Ku ruhande rwe avuga ko ubwo buryo budahabanye cyane n’uburyo asanzwe akoramo ariko mu rwego rwo kuvugurura ibyo akora yatekereje ubundi buryo agiye gukoramo ibihangano bye mu rwego ruhanitse kandi runogeye abafana be bamukurikira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shakira - 24/11/2016 saa 13:36

komereza aho ariko ntibihere mukirere nk; ibya senderi
Kanda hano umusubize

Uwase hawa - 23/11/2016 saa 11:05

Danny clouge mubyo urimo kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X