Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Danny Vumbi agiye gukora igitaramo cyo gushimisha abafana be muri H-Zone i Gikondo

Danny Vumbi, umwe mu bahanzi icumi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 agiye gukora igitaramo cy’ubusabane azahuriramo n’abafana be muri H-Zone i Gikondo.

Iki gitaramo ni kimwe mu bihuza abafana n’abahanzi bakunda biba mu mpera za buri cyumweru mu kabyiniro gakunzwe i Gikondo kitwa H-Zone.

Kuri iyi nshuro MIG itegura ibi bitaramo yatumiye umuhanzi Danny Vumbi umwe mu bafite umubare munini w’abafana mu Rwanda.

Mu kiganiro na Imirasire.com Umuyobozi wa MIG yatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo cya Danny Vumbi ari ubuntu mu buryo bwo korohereza abakunda uyu muhanzi gutaramana na we by’umwihariko abatajya babona ubushobozi bwo kwitabira ibitaramo bye byishyuzwa amafaranga menshi.

Yagize ati: “Ntabwo abafana bose ba Danny Vumbi ariko babasha kwiyishyurira aho yagiye kuririmba, twebwe rero nk’abantu bateza imbere umuziki no gutuma abantu bishima twahisemo ko abantu bazinjira ku buntu bagasabana n’umuhanzi wabo bakunda.”

Yatangaje ko igitaramo cya Danny Vumbi kizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016 guhera saa moya z’umugoroba muri H-Zone hafi ya Dos d’âne kwa Mironko.

Danny Vumbi nasoza igitaramo hazakurikiraho umwanya wahariwe aba Dj bafite ubuhanga mu kuvanga imiziki, iki cyiciro na cyo cyishimirwa mu buryo bukomeye n’abasanzwe bitabira ibitaramo bibera muri H-Zone.

Uyu muhanzi na we yiteguye bihagije gushimisha abafana be.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X